Meteo Rwanda: Hateganyijwe umuyaga ufite ubukana buri hejuru.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere cyatangaje iteganyagihe riburira, aho kivuga ko hateganyijwe umuyaga mwinshi hagati y’itariki ya 3 n’itariki ya 4 Ukwakira 2024.ni muri ubwo buryo abantu bashobora kwigengesera.
Hagati y’itariki ya 3 n’itariki ya 4 Ukwakira 2024, mu bice bitandukanye by’Igihugu hateganyijwe umuyaga mwinshi, ufite umuvuduko wa metero 6 kugeza kuri metero 13 ku isegonda. Umuyaga mwinshi uri hejuru ya metero 12 ku isegonda, uteganyijwe mu turere twa Kirehe, Rutsiro, mu bice by’Amajyaruguru y’Uturere twa Rubavu, Nyabihu na Nyamasheke ndetse no mu Burengerazuba bw’Uturere twa Karongi na Musanze.
Umuyaga mwinshi uri hagati ya metero umunani ku isegonda na metero 12 ku isegonda uteganyijwe mu bice byinshi by’Intara y’Iburasirazuba ukuyemo Pariki y’Igihugu y’Akagera, Akarere ka Rwamagana no mu Burengerazuba bw’Akarere ka Ngoma, uteganyijwe kandi mu bice bisigaye by’Intara y’Iburengerazuba ndetse n’iby’Akarere ka Musanze, mu Majyaruguru y’Akarere ka Gicumbi no mu Burengerazuba bwa Nyamagabe ndetse no mu Karere ka Burera. Ahandi hasigaye mu gihugu hateganyijwe umuyaga uringaniye ushyira mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero esheshatu ku isegonda na metero umunani ku isegonda.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show