Abanyeshuri basoza amashuri yisumbuye bazajya babanza kujya mu ngabo-Mpayimana Phillipe
Kuwa Kane tariki ya 27 Kamena, Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe yiyamamarije mu Turere twa Ngororero na Muhanga, ababwira ko nibaramuka bamutoye abanyeshuri basoza amashuri yisumbuye bazajya babanza kujya mu ngabo z'u Rwanda mu gihe cy'amezi 6.
Muri Santire ya Kabaya Akarere ka Ngororero niho umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe yatangiriye ibikorwa byo kwiyamamaza.
Aha i Ngororero uyu mukandida yibanze ku ngingo zo kuzateza imbere itangazamakuru no ku basoza kwiga amashuri yisumbuye bazajya babanza kujya mu ngabo z'u Rwanda.
Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe yiyamamarije kandi mu Karere ka Muhanga Imurenge wa Mushishiro. Akihagera yabwiye abaturage ko afite udushya azabagezaho nibaramuka bamutoreye kuyobora u Rwanda.
Akarere ka Muhanga kabaye aka 10 umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Mpayimana Philippe agezemo yiyamamaza asaba abaturage kuzamutora kugirango ayobore u Rwanda mu myaka 5 iri imbere.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show