Minisititi w'intebe wa Slovakia yarashwe mu mutwe ahita ajyanwa mu bitaro
Minisititi w'intebe wa Slovakia Robert Fico yajyanwe mu bitaro igitaraganya kandi yakomeretse bikomeye nyuma yo kuraswa n'abantu bagabye igitero ubwo yari mu nama mu mujyi wa Handlova.
Robert Fico yarashwe mu mutwe no mu nda ku wa Gatatu abwo yari yitabiriye inama yamuhuje n'abamushigikiye. Yahise ajyanwa mi bitaro igitaraganya ariko amakuru avuga ko arembye mu buryo bukomeye.
Amakuru yanyujijwe ku rubuga rwa Facebook rwa Fico avuga ko yarashwe inshuro nyinshi,ubu akaba ameze nabi cyane.
Bwakomeje bugira buti"Minisitiri w'Intebe yajyanwe na Kajugujugu i Banska Bystrica kubera ko umurwamukuru wa Slovakia wari kure kandi akeneye ubuvuzi bwihuse."
Amakuru yatanzwe na bimwe mu bitangazamakuru byo muri icyo gihugu avuga ko Robert Fico yarashwe inshuro enye mu nda ubwo yari hanze y'inzu ndangamuco mu mujyi wa Handlova nyuma ya saa sita.
Ubwo icyo gitero cyabaga Perezida Zuzana Caputova wa Slovakia yavuze ko yamaganye ibyabaye ndetse avugako ibyo ari ubugome bukomeye.
Ati"Ndahangayitse .Nifurije Robert Fico kugira imbaraga nyinshi muri iki gihe kitoroshye no gukira vuba kubera icyo gitero.
Icyo gitero kibaye mu gihe habura ibyumweru bitatu gusa kugirango habe amatora akomeye y'Inteko Inshinga Amategeko y'Uburayi.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show