English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Minisititi w'intebe wa Slovakia yarashwe mu mutwe ahita ajyanwa mu bitaro

Minisititi w'intebe wa Slovakia Robert Fico yajyanwe mu bitaro igitaraganya kandi yakomeretse bikomeye nyuma yo kuraswa n'abantu bagabye igitero ubwo yari mu nama mu mujyi wa Handlova.

Robert Fico yarashwe mu mutwe no mu nda ku wa Gatatu abwo yari yitabiriye inama yamuhuje n'abamushigikiye. Yahise ajyanwa mi bitaro igitaraganya ariko amakuru avuga ko arembye mu buryo bukomeye.

Amakuru yanyujijwe ku rubuga rwa Facebook rwa Fico avuga ko yarashwe inshuro nyinshi,ubu akaba ameze nabi cyane.

Bwakomeje bugira buti"Minisitiri w'Intebe yajyanwe na Kajugujugu i Banska Bystrica kubera ko umurwamukuru wa Slovakia wari kure kandi akeneye ubuvuzi bwihuse."

Amakuru yatanzwe na bimwe mu bitangazamakuru byo muri icyo gihugu avuga ko Robert Fico yarashwe inshuro enye mu nda ubwo yari hanze y'inzu ndangamuco mu mujyi wa Handlova nyuma ya saa sita.

Ubwo icyo gitero cyabaga Perezida Zuzana Caputova wa Slovakia yavuze ko yamaganye ibyabaye ndetse avugako ibyo ari ubugome bukomeye.

Ati"Ndahangayitse .Nifurije Robert Fico kugira imbaraga nyinshi muri iki gihe kitoroshye no gukira vuba kubera icyo gitero.

Icyo gitero kibaye mu gihe  habura ibyumweru bitatu gusa kugirango habe amatora akomeye y'Inteko Inshinga Amategeko y'Uburayi.



Izindi nkuru wasoma

Perezida Kagame ni Perezida wubashwe kandi ifite icyerekezo-Minisitiri w'intebe wa Centrafrique

Ababyeyi bakoresha ibitaro bya Kabgayi barenzwe n'ibyishimo kubera inzu y'ababyeyi ihuzuye

Twiteguye gukurikira abaduteye tukabageza iwabo-Minisitiri w'Intebe Judith Suminwa

Nyamagabe:Imbangukiragutabara yakoze impanuka umushoferi wayo ahita apfa

Kenya:Umwe mu bigaragambya yarashwe na Polisi ahita apfa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-16 01:26:50 CAT
Yasuwe: 95


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Minisititi-wintebe-wa-Slovakia-yarashwe-mu-mutwe-ahita-ajyanwa-mu-bitaro.php