English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Twiteguye gukurikira abaduteye tukabageza iwabo-Minisitiri w'Intebe Judith Suminwa

Minisitiri w’intebe wa DR Congo ubwo yari mu ruzinduko rwe rwa mbere mu ntara ya Kivu ya Ruguru iri mu ntambara, yatangaje ko abateye igihugu cye  atavuze abo ari bo bazabakurikirana kugera iwabo.

Abategetsi ba Congo bashinja u Rwanda ko ari rwo rwateye iki gihugu ruciye mu mutwe wa M23, ibyo leta y’u Rwanda yahakanye ivuga ko iki ari ikibazo cy’Abanyecongo ubwabo.

Mu ijoro ryo ku wa gatatu Judith Suminwa yabwiye amatsinda y’abahagarariye inzego zitandukanye bari batumiwe ku kicaro cy’iyi ntara mu mujyi wa Goma ko uruzinduko rwe rwa mbere nka minisitiri w’intebe yahisemo kuruhera mu gace k’igihugu karimo intambara kuko ari ikibazo guverinoma ye ishyize imbere mu gushakira umuti.

Avuga kuri iyo ntambara, yavuze ko abateye igihugu cye bazabakurikirana. Ati: “Ntabwo tuzabareka, tuzakomeza, tuzakomereza iwabo mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ntabwo tuzabareka.”

Ibiro ntaramakuru bya Congo ACP bisubiramo Suminwa avuga ko ingabo za leta zirimo kongererwa ubushobozi kugira ngo zibashe gutsinda intambara zirimo kurwana.

Suminwa yavuze ko atari ubwa mbere ageze muri aka gace, ariko ari ubwa mbere ahageze nka minisitiri w’intebe, ati: “Nagombaga guhera hano kuko, ibibazo bihari turabizi ariko ni ingenzi kwiyizira, ngahura n’abaturage, n’abategetsi ba hano nkabasha kuganira na bo”.

Mu bice bitandukanye by’iyi ntara ya Kivu ya Ruguru hamaze iminsi hari imirwano ikomeye y’ingabo za leta zifashwa n’ingabo z’umuryango w’ibihugu wa SADC n’abarwanyi biswe Wazalendo, barwana n’umutwe wa M23.

Ku rugamba, hashize igihe kigera ku kwezi nta ntambwe ikomeye iterwa n’uruhande urwo ari rwo rwose mu zihanganye, mu kwigarurira cyangwa kwisubiza uduce runaka.

Iyi mirwano yatumye abaturage babarirwa mu bihumbi amagana bava mu byabo bahunga berekeza mu mujyi wa Goma n’inkengero zawo aho benshi baba mu nkambi z’impunzi.

Mu ruzinduko rwe Judith Suminwa yizeje abaturage ba hano ko leta irimo gukora ibishoboka ngo igarure amahoro, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru ACP.

Suminwa yageze i Goma ku mugoroba wo ku wa gatatu aturutse i Bukavu aho yatangiriye uruzinduko rwe rw’akazi, ari kumwe kandi na minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi, minisitiri w’ingengo y’imari na minisitiri w’itangazamakuru akaba n’umuvugizi wa leta.

 



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA BENIMANA JUDITHE RISABA GUHINDURA AMAZINA

Abasoje amasomo mu Itorero indangamirwa ikiciro cya 14 bahawe impanuro na Minisitiri w'intebe

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w'Intebe

Umujyi wa Ishasha nawo wageze mu maboko ya M23,haribazwa ikigiye gukurikiraho

Rubavu:IronMan twiteguye gutanga ibyishimo kurusha mbere-Visi Meya Nzabonimpa



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-27 09:57:23 CAT
Yasuwe: 197


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Twiteguye-gukurikira-abaduteye-tukabageza-iwaboMinisitiri-wIntebe-Judith-Suminwa.php