English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ntavuga rumwe na Perezida Macron.

 Macron ubwo yari mu muhango usoza inama y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), kuri uyu wa 5 Ukwakira 2024, yatangaje ko Israel idakwiye gushyigikirwa mu ntambara irimo muri Gaza.

Macron kandi yanavuze ko ibihugu byose bikwiye guhagarika kuyoherereza intwaro zo kwifashisha muri iyo ntambara.

Bitwe n’ibyo Macron yavugiye muri iyi ntama, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu nawe yahise avuga yikoma Perezida Emmanuel Macron, nyuma y’uko asabye ibihugu guhagarika guha Israel intwaro mu ntambara irimo muri Gaza.

Netanyahu yatangaje ubutumwa bw’amashusho, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu,avuga ko bugenewe Perezida Emmanuel Macron.

Ati "Uyu munsi Israel iri kwirwanaho mu ntambara zirindwi ihanganyemo n’abanzi b’iterambere, turi kurwana na Hamas muri Gaza, turi kurwana na Hezbollah muri Liban, turi kurwana n’aba-Houthis muri Yemen, ndetse n’izindi nyeshyamba muri Iraq na Syria, turi kurwana n’iterabwoba muri Somalia, turi no kurwana na Iran mu cyumweru gishize yarashe missiles zirenga 2000 kuri Israel kandi ishyigikiye buri wese urwanya Israel muri izo ntambara zirindwi."

Yakomeje avuga ko Israel iri kurwana n’abanzi b’iterambere ry’Isi muri rusange, yungamo ko ibihugu byose byagakwiye kuba biri ku ruhande rwa Israel muri izo ntambara zose bari kurwana.

Ati "Ariko Perezida Macron, ndetse n’abandi bayobozi bamwe bo mu Burayi, bari gusaba ko Israel yakomanyirizwa ku ntwaro, ni ikimwaro kuri mwe!"

Yakomeje kandi avuga ko Israel izatsinda intambara  bayifasha cyangwa batayifasha, ariko ko ikimwaro cyabo kizakomeza kubaho  na nyuma twaramaze gutsinda intambara, ndetse yanavuze ko bari kurwana ku bw’umutekano n’amahoro y’abatuye Isi muri rusange.



Izindi nkuru wasoma

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ntavuga rumwe na Perezida Macron.

"Libani ntishobora guhinduka Gaza nshya." Emmanuel Macron.

Macron byamunaniye: Perezida Tshisekedi yanze kwitabira ibiganira bimuhuza na Kagame.

Perezida Ruto na Visi Perezida we Gachagua bashyizwe mu gatebo kamwe ko kweguzwa.

‘’Igifaransa kidufasha gukorana imishinga no guhanga udushya’’ Emmanuel Macron.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-06 11:19:15 CAT
Yasuwe: 9


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Minisitiri-wIntebe-wa-Israel-Benjamin-Netanyahu-ntavuga-rumwe-na-Perezida-Macron.php