Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ntavuga rumwe na Perezida Macron.
Macron ubwo yari mu muhango usoza inama y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), kuri uyu wa 5 Ukwakira 2024, yatangaje ko Israel idakwiye gushyigikirwa mu ntambara irimo muri Gaza.
Macron kandi yanavuze ko ibihugu byose bikwiye guhagarika kuyoherereza intwaro zo kwifashisha muri iyo ntambara.
Bitwe n’ibyo Macron yavugiye muri iyi ntama, Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu nawe yahise avuga yikoma Perezida Emmanuel Macron, nyuma y’uko asabye ibihugu guhagarika guha Israel intwaro mu ntambara irimo muri Gaza.
Netanyahu yatangaje ubutumwa bw’amashusho, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu,avuga ko bugenewe Perezida Emmanuel Macron.
Ati "Uyu munsi Israel iri kwirwanaho mu ntambara zirindwi ihanganyemo n’abanzi b’iterambere, turi kurwana na Hamas muri Gaza, turi kurwana na Hezbollah muri Liban, turi kurwana n’aba-Houthis muri Yemen, ndetse n’izindi nyeshyamba muri Iraq na Syria, turi kurwana n’iterabwoba muri Somalia, turi no kurwana na Iran mu cyumweru gishize yarashe missiles zirenga 2000 kuri Israel kandi ishyigikiye buri wese urwanya Israel muri izo ntambara zirindwi."
Yakomeje avuga ko Israel iri kurwana n’abanzi b’iterambere ry’Isi muri rusange, yungamo ko ibihugu byose byagakwiye kuba biri ku ruhande rwa Israel muri izo ntambara zose bari kurwana.
Ati "Ariko Perezida Macron, ndetse n’abandi bayobozi bamwe bo mu Burayi, bari gusaba ko Israel yakomanyirizwa ku ntwaro, ni ikimwaro kuri mwe!"
Yakomeje kandi avuga ko Israel izatsinda intambara bayifasha cyangwa batayifasha, ariko ko ikimwaro cyabo kizakomeza kubaho na nyuma twaramaze gutsinda intambara, ndetse yanavuze ko bari kurwana ku bw’umutekano n’amahoro y’abatuye Isi muri rusange.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show