English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Macron byamunaniye: Perezida Tshisekedi yanze kwitabira ibiganira bimuhuza na Kagame.

Perezida Paul Kagame na Tshisekedi bari bari bitabiriye intama  y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa  ikaba yari yabereye.

Muri iyi ntama kandi Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatangaje ko yateganyaga guhuriza mu biganiro Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Félix Antoine Tshisekedi.

Uyu mugambi wo guhuza aba bakuru b’ibihugu  Macron ntiyawugezeho kubera ko Perezida wa Congo Félix Antoine Tshisekedi wivumbuye  kuri Emmanuel Macron  bituma ibi biganiro bitagerwaho.

Amakuru aturuka  i Paris  avuga ko Tshisekedi yivumbuye agataha imirimo y’iyi nama itarangiye, mu rwego rwo kwanga kuvuga ku makimbirane akomeje kuzamura intera mu burasirazuba bwa Congo.

Macron wagaragaje ko umubano w’u Rwanda na RDC ucyifashe nabi yashimye imbaraga Angola ikomeje gushyira mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi, ashimangira ko u Bufaransa bushyigikiye ibiganiro bya Luanda bimaze igihe biba.

Yagize ati"Turasaba RDC n’u Rwanda kugera ku masezerano, kandi Umuryango Mpuzamahanga w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) bishyigikiye ziriya mbaraga zo ku rwego rw’akarere".

Yakomeje avuga ko M23 imaze igihe irwana n’Ingabo za Leta ya RDC n’Ingabo z’u Rwanda zishinja kuyifasha bagomba gusubira inyuma, hanyuma  Leta ya Congo igasenya ihererye mu mizi umutwe wa FDLR.

Macron kandi yanavuze ko n’ubwo bitakunze ko ahuza Perezida Kagame na Tshisekedi, imbaraga za buri ruhande zikenewe kugira ngo umusaruro uboneke ku b’ibihugu byombi.

 



Izindi nkuru wasoma

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu ntavuga rumwe na Perezida Macron.

"Libani ntishobora guhinduka Gaza nshya." Emmanuel Macron.

Macron byamunaniye: Perezida Tshisekedi yanze kwitabira ibiganira bimuhuza na Kagame.

Perezida Ruto na Visi Perezida we Gachagua bashyizwe mu gatebo kamwe ko kweguzwa.

‘’Igifaransa kidufasha gukorana imishinga no guhanga udushya’’ Emmanuel Macron.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-06 09:46:15 CAT
Yasuwe: 8


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Macron-byamunaniye-Perezida-Tshisekedi-yanze-kwitabira-ibiganira-bimuhuza-na-Kagame.php