Minisitiri Nduhungirehe yagaragarije UN ko DRC ikomeje kwica Abatutsi, asaba amahanga guhaguruka.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragarije Akanama k’Uburenganzira bwa Muntu ka Loni uburyo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ikomeje ibikorwa byo kwica no gutoteza Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, batuye mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Mu ijambo yagejeje ku bateraniye muri iyo nama, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko imvugo z’urwango zishishikariza ubwicanyi zimaze gushinga imizi mu bayobozi ba DRC, aho bamwe mu bategetsi bakuru barimo abadepite bagenda bavuga amagambo asebya Abatutsi, bagamije kubakuraho.
Yatanze ibimenyetso ku bwicanyi bukomeje gukorerwa Abatutsi b’Abanyekongo, harimo abarasiwe mu miryango yabo muri Kivu y’Amajyepfo, abasutsweho amabombe i Minembwe, ndetse n’abo mu bwoko bw’Abahema bishwe n’umutwe wa CODECO ufashwa na Leta ya Kinshasa. Yanagaragaje ko mu murwa mukuru wa DRC, Kinshasa, hari abatotezwa bagashyirwa mu mamodoka ya Polisi bakajyanwa ahantu hatazwi, ibintu bikomeje gufata indi ntera.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ibyo bikorwa bibayeho Isi irebera, kandi ko bigaragaza ukutagira icyo Umuryango Mpuzamahanga urimo gukora mu gukumira icyaha cya Jenoside.
Yasabye Akanama k’Uburenganzira bwa Muntu ka Loni guhagurukira iki kibazo, kigakora iperereza ryimbitse kuri ubwo bwicanyi, ndetse kigafata ingamba zo gukumira ubwicanyi bukomeje gukorerwa Abatutsi muri DRC.
Yakomeje avuga ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira amahame mpuzamahanga yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kandi rugaharanira ko umutekano n’amahoro bigaruka mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show