English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Iyo unyoye urasara: Inzoga y’inkorano yiswe 'Mudu’ ikomeje guteza umutekano muke i Rubavu.

Abaturage bo mu Mirenge ya Cyanzarwe na Rubavu mu Karere ka Rubavu barataka ikibazo cy’inzoga y’inkorano bise ‘Mudu’ (Mood), bavuga ko iteza urugomo n’imyitwarire idakwiye ku bayinywa. Bavuga ko iyi nzoga ikorwa mu bisigazwa by’uruganda rwa Bralirwa bisanzwe bigaburirwa amatungo, ikaba ifite ubukana bukabije.

Nyiramahirwe Christine, utuye mu Kagari ka Busigara, yagize ati: “Hari abayinywa ikabarusha imbaraga ntibabashe kwifata.” Ntirenganya Jean Bosco we yemeza ko iyi nzoga ari yo iteye ikibazo gikomeye, ati: “Nta muntu wanyoye urwagwa wasaze nk’uko mudu ibasaza.”

Bamwe mu bahoze bayinywa bavuga ko igira ingaruka zikomeye ku bayisogongeye. Icyingeneye Augustin yagize ati: “Njye nari umukunzi wayo, byageze aho nkubitwa njya mu bitaro ndi nk’umurambo. Ibaze itungo rirayinywa rikaryama nyiraryo akagira ngo ryapfuye, ariko umuntu yayinywa agasara.”

Nubwo mu Kagari ka Rukoko mu Murenge wa Rubavu gucuruza no kunywa iyi nzoga byabaye kirazira, hari aho ikinyobwa mu buryo bw’ibanga. Abaturage bavuga ko basabye ubuyobozi gufata ingamba zikomeye zo kuyirandura, ariko nta gisubizo gifatika babona.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko atari azi ikibazo cy’iyi nzoga ariko bagiye kugihagurukira. “Iyo nzoga ya Mudu njye ntabwo nari nyizi, ariko turashyiraho uburyo bwo kubikurikirana kugira ngo icike burundu.”

Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko kunywa inzoga nk’izi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mubiri, cyane cyane mu bwonko, kuko hashobora kwivanga ikinyabutabire cya methanol kigira ingaruka mbi ku buzima.

Abaturage barasaba inzego z’umutekano n’ubuyobozi gukaza ingamba zo kurwanya iyi nzoga kugira ngo imibereho yabo n’iy’urubyiruko rusanzwe ruyinywa igire icyerekezo cyiza.



Izindi nkuru wasoma



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-06 10:18:12 CAT
Yasuwe:


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Iyo-unyoye-urasara-Inzoga-yinkorano-yiswe-Mudu-ikomeje-guteza-umutekano-muke-i-Rubavu.php