English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Minisitiri Nduhungirehe yagaragarije UN akarengane u Rwanda rukorerwa mu bibazo bya DRC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragarije Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi ko u Rwanda rukomeje kurenganywa no kugerekwaho ibibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nyamara rukaba rufite uburenganzira busesuye bwo gucunga umutekano warwo no kurinda ubusugire bw’igihugu.

Ibi yabitangarije Akanama ka UN gashinzwe amahoro ku Isi, mu nama yarigamije gusuzuma ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, aho Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko imizi y’aya makimbirane ishingiye ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR.

FDLR n’ubufasha bwa Leta ya Kinshasa

Minisitiri Nduhungirehe yagarutse ku ruhare rwa FDLR, umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba unazwiho ibikorwa byo guhungabanya umutekano mu karere. Yavuze ko nubwo uyu mutwe umaze imyaka irenga 30 mu burasirazuba bwa RDC, bimwe mu bihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga bikomeje kwirengagiza uburakari n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi biwuranga.

Yanagarutse ku ifatwa rya bamwe mu bayobozi bakuru ba FDLR mu minsi ishize, bagashyikirizwa u Rwanda, avuga ko byerekana neza uko Leta ya RDC yinjiza abarwanyi b’uyu mutwe mu ngabo zayo, ikabaha ibikoresho bya gisirikare ndetse n’urubuga rwo gukomeza ingengabitekerezo yabo ya Jenoside.

Ati: "Kinshasa yabahaye intwaro, ibikoresho, n’urubuga rwo gukomeza ingengabitekerezo yabo ya Jenoside. Ibi byose byerekana uruhare rwa guverinoma ya RDC mu gukomeza umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu cyayo, aho itandukanye na FDLR mu buryo bw’amagambo gusa."

Ihohoterwa ry’abavuga Ikinyarwanda muri RDC

Minisitiri Nduhungirehe yakomoje ku ivangura rikorerwa Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi bo mu ntara za Kivu y’Amajyepfo na Ituri. Yavuze ko ibi bikorwa bishingiye ku ngaruka z’ubukoloni, aho bamwe bagiye bafatwa nk’abanyamahanga, bikabaviramo kwimwa uburenganzira bwabo bw’ibanze.

Ati: "Ibihumbi n’ibihumbi by’impunzi z’Abanyekongo zivuga Ikinyarwanda zimaze imyaka n’imyaka mu nkambi mu Rwanda, Uganda no mu bindi bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, zabuze uko zisubira iwabo kubera ingaruka z’ivangura n’urwango rukomeje kuranga RDC."

U Rwanda rurahagarara bwuma mu kurinda umutekano warwo

Mu ijambo rye, Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko u Rwanda rutazasubira inyuma mu kurinda ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’abaturage barwo, nubwo rukomeje kwibasirwa n’ibirego bidafite ishingiro.

Ati: "Ukurikije uko ibintu bimeze, u Rwanda rurifuzwaho iki? Kuki u Rwanda rukomeje kwibasirwa cyane? Ntabwo bisobanutse. Ikigaragara nk’u Rwanda, ni uko ingamba z’ubwirinzi twashyizeho zizagumaho, kugeza igihe hazaba hari urwego rwizewe rw’umutekano mu gihe kirekire ku mupaka wa DRC."

Yanenze imikorere y’ingabo za MONUSCO zimaze imyaka irenga 25 muri RDC, nyamara zarananiwe kurangiza inshingano zazo zo guhashya imitwe yitwaje intwaro, harimo na FDLR. Yavuze ko nubwo Umuryango w’Abibumbye wasohoye imyanzuro myinshi isaba ko FDLR icibwa burundu, iyo myanzuro yatewe utwatsi, ndetse n’amamiliyari y’amadorari yashowe muri MONUSCO ntiyatanze umusaruro.

Ati: "Ntidushobora kwizera amahoro niba intandaro y’ibi bibazo idakemutse. Mu byukuri, guhera mu 2003, iyi nama yongeye kwibutsa ko ari ngombwa gukemura ikibazo cya FDLR binyuze mu myanzuro irenga 20. Nyamara, nyuma y’ama miliyari y’amadorari yakoreshejwe, kugera ku bisubizo bifatika biracyagoye."

Ibiganiro bya EAC na SADC nk’inzira y’amahoro

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kugeza ubu hari imbaraga zihuriweho hagati y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo (SADC), aho hagiye guhuza ibiganiro bya Luanda na Nairobi.

Yagize ati: "Ibi biganiro bizayoborwa n’itsinda ryagutse ry’abahuza batanu baturutse muri Afurika yose, bayobowe n’Umuyobozi wa Afurika Yunze Ubumwe. U Rwanda rwiteguye gukorana n’impande zose kugira ngo amahoro arambye aboneke."

Mu gusoza, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwahisemo inzira y’ibiganiro no gufatanya n’abandi mu gushakira umuti ibibazo by’umutekano mu Karere. Yanavuze ko mu minsi iri imbere, u Rwanda ruzibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igomba guhora ishimangira ko urwango, ivangura n’amacakubiri bidakwiriye aho ari ho hose.

Ati: "Ubutumwa bw’u Rwanda uyu munsi burumvikana. Turashaka igisubizo kirambye cya politiki, dushyigikiye ibiganiro, kandi turashaka gufatanya mu guhosha amakimbirane no guteza imbere Akarere kacu."



Izindi nkuru wasoma

Intumwa z’u Rwanda, iza DRC, n’iz’Ihuriro AFC/M23 ziri i Doha

DRC isubiye ku cyemezo 2773 cya Loni: Irega u Rwanda ibirego bikomeye

Minisitiri Nduhungirehe yagaragarije UN akarengane u Rwanda rukorerwa mu bibazo bya DRC

Ingabo z’u Rwanda ziri muri UNMISS zambitswe imidali y’ishimwe ku bw’ubutwari n’ubwitange

Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi barimo n’uw’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-28 08:42:49 CAT
Yasuwe: 32


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Minisitiri-Nduhungirehe-yagaragarije-UN-akarengane-u-Rwanda-rukorerwa-mu-bibazo-bya-DRC.php