Dore impamvu Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi ari guhuzwa na FDLR
Ishyirwaho rya Minisitiri mushya w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi rikomeje guteza impaka ndende mu karere, nyuma y’uko ashinjwa kuba afite umubano wa hafi n’umutwe wa FDLR, uzwi cyane nk’uwagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Dr. Edouard Bizimana, izina rye rikomeje kuvugwa mu binyamakuru byo mu karere, arashinjwa n’inzego zitandukanye z’ubutasi kuba yaragiye afasha uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Amakuru atangwa n’abasesenguzi b’umutekano mu karere avuga ko Minisitiri mushya yagiye ahura n’abayobozi ba FDLR inshuro nyinshi, cyane mu Burasirazuba bwa Congo no muri Bujumbura, ndetse akagira uruhare mu bikorwa byo gutanga ubufasha kuri uyu mutwe.
Hari kandi amakuru avuga ko uyu mu Minisitiri yigeze gushyigikira icyifuzo cyo guha FDLR ijambo nka rimwe mu mashyaka ya politiki ahagarariye impunzi z’Abanyarwanda.
Amateka y’umubano wa FDLR n’u Burundi
Ubutwererane hagati ya bamwe mu bayobozi b’u Burundi na FDLR ntibwigeze bushyirwa ku mugaragaro n’inzego za Leta, ariko amakuru atangwa n’inzego mpuzamahanga, cyane cyane raporo za Loni, yagiye agaragaza ubufatanye hagati y’impande zombi.
Kuva mu 2005 kugeza mu 2015, inzego z’iperereza z’u Burundi zasabwe ibisobanuro kuri raporo zagaragaje ko zatangaga intwaro n’amakuru y’ubutasi kuri FDLR.
Ibi byarushijeho gukaza umwuka nyuma y’umwaka wa 2015, ubwo mu Burundi havukaga imvururu za politiki. U Rwanda rwatangiye gushinja u Burundi kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na RED-Tabara, bashinjwa gushaka guhungabanya umutekano warwo.
Abakurikirana umutekano w’akarere bavuga ko niba ibivugwa kuri Minisitiri Dr. Edouard Bizimana iribyo, bishobora guteza ihungabana mu bufatanye bwa gisirikare n’ubutabera hagati y’u Rwanda n’u Burundi, ndetse bikagira ingaruka no ku ngamba z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu kugarura amahoro muri RDC.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show