English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Gicumbi: Inkuru y’umubyeyi warokotse Jenoside, washimishijwe n’impano yahawe na DASSO

Bagweneza Beatrice, umubyeyi w’imyaka 42 warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe inka n’urwego rwa DASSO, igikorwa cyahinduye amateka y’urugo rwe rwari rwarabaye igicucu cy’ubuzima.

Uyu mubyeyi wabarizwaga mu buzima bw’umwijima, nyuma y’uko umugabo we afashwe n’uburwayi bwo mu mutwe agasigara yirwanaho, yareze abana batatu bonyine mu buryo bw’agahato. Yarwanaga n’inzara, ishyamba ry’imihangayiko n’ijoro ry’amarira.

Bagweneza yagaragaje ko nyuma y’icyo gikorwa yabyutse afite icyizere:

Ati “Nari naracogoye. Nta n’inka yarongora urugo, abana baryaga rimwe na rimwe ndetse bakanaryama bicaye. Ariko inka nahawe ni nk’impano y’Imana, ni isoko y’ubuzima bushya. Nzayibyaza amata, n’icyizere.”

Iyo nka ifite agaciro karenga miliyoni, yamaze kwishyurirwa ubwishingizi kandi igeze igihe cyo kubyara. Yatanzwe n’urwego rwa DASSO nk’igice cy’ikorwa ry’imishinga yihariye mu minsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31.

Nyangabo Umuganwa Jean Paul, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa DASSO mu Gicumbi, yavuze ko bafatanya n’abaturage kumenya abatishoboye cyane, kugira ngo ubutabera butavugwa gusa mu manza, buvugwe no mu bikorwa byuje impuhwe.

Ati “Twasanze Bagweneza atagikeneye imbabazi gusa, ahubwo akeneye intambwe ijya imbere. Twiyemeje kumuherekeza ku rugendo rw’ihumure, atazongera gusubira aho yavuye.”

Kamizikunze Anastase wa IBUKA, yashimye cyane urwo rwego. Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bifasha abarokotse Jenoside kwumva ko batibagiranye.

Ati “Inka si amata gusa ahubwo ni icyizere, ni igisubizo cy’amaso ashonje, ni itara mu mwijima w’agahinda.”

Visi Meya ushinzwe imibereho myiza mu Karere ka Gicumbi, Mbonyintwari Jean Marie Vianney, yavuze ko ubufasha DASSO itanga bufite ireme, kandi bushingiye ku gukemura ibibazo aho biri.

Mu gihembwe kiri imbere, DASSO izafasha abandi bana b’abakobwa batandatu babyariye iwabo bagacikiriza amashuri, ndetse n’abandi batandatu bazahabwa ibikoresho by’ishuri. Ibi bikorwa byose ni intambwe igaragaza ko u Rwanda rwigira, rufasha abaruwe n’agahinda guhindurirwa amateka.

Nsengimana Donatien |Ijambo.net



Izindi nkuru wasoma

Gicumbi: Inkuru y’umubyeyi warokotse Jenoside, washimishijwe n’impano yahawe na DASSO

Rutsiro: Inkuru ibabaje y’uwatakambiye Leta ngo azapfane itara n’udufaranga nk’abandi

Yamufungishije kubera Frw 30,000?: Inkuru y’ukuntu Mwarimu yafunzwe ashinjwa gufata ku ngufu

Rusizi: Abakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside bafatiwe mu gikorwa cyo gushotora Uwarokotse

Ubumuntu buruta byose: Uwarokotse Jenoside amaze imyaka 14 arera abana b’uwamwiciye umuryango



Author: Nsengimana Donatien Chief Editor Published: 2025-05-08 10:27:29 CAT
Yasuwe: 13


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Gicumbi-Inkuru-yumubyeyi-warokotse-Jenoside-washimishijwe-nimpano-yahawe-na-DASSO.php