English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC: 23 bapfuye, 58 bararokoka, 219 baburirwa irengero mu mpanuka y’ubwato.

Kuwa kane tariki ya 3 Ukwakira,saa 11 n’indi minota mike ni bwo  ubwato bwa MV Merdi bwavaga i Minova muri Teritwari ya Kalehe bujya i Goma bwakoreye impanuka muri metero nka 700 uvuye ku cyambu cya Kituku ho muri DRC.

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwatangaje ko abantu 23 muri 300 bari bari mu bwatoko  ari bo byamaze kumenyekana ko bapfiriye mu mpanuka y’ubwato mu gihe 58 barakowe.

Kugeza majyingo aya ntiharamenyekana intandaro y ‘icyaba cyarateye iyi mpanuka y’ubwato, ubu hari gikorwa iperereza ryimbiste  ngo harebwe intandaro yayo, kugira ngo ubyihishe inyuma wese abihanirwe.

Guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Commisaire Divisionnaire Ekuka Lipopo Jean-Romuald, yatangaje ko abantu 23 ari bo byahise bimenyekana ko baguye muri iriya mpanuka; na ho 58 batabarwa bakiri bazima mbere yo kujyanwa mu mavuriro atandukanye yo mu mujyi wa Goma.

Uyu mutegetsi yunzemo ko ibicuruzwa bitandukanye byari bitwawe na buriya bwato byarohamye.

Icyakora hari impungenge z’uko umubare w’abaguye muri iriya mpanuka ushobora kwiyongera, kuko amakuru avuga ko bwari butwaye abagenzi babarirwa muri 300.



Izindi nkuru wasoma

DRC: Abantu 78 ni bo bamaze kumenyekana ko bahitanwe n’impanuka y’ubwato.

M23 irashijwa kuba nyirabayazana y’impanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu.

DRC: 23 bapfuye, 58 bararokoka, 219 baburirwa irengero mu mpanuka y’ubwato.

DRC:Ntiharamenyekana abapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu.

DRC: Iri kudagadwa kubera ubutitsa bw’abaturuka muri Afurika y’Epho.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-04 07:01:10 CAT
Yasuwe: 11


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC-23-bapfuye-58-bararokoka-219-baburirwa-irengero-mu-mpanuka-yubwato.php