English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rwanda: Abagera 70.000 mu myaka ine bagiye guhugurwa mu myuga higanjemo iyikoranabuhanga. 

Mu rwego rwo kurushaho kujyana n'icyerekezo k'isi Aho ku myaka itanu iri imbere imirimo hafi ya yose izaba ishingiye ku ikoranabuhanga,imyuga n'ubumenyingiro ibigo bitandukanye byo mu Rwanda byafashe iya mbere mu kurebera hamwe ibikwiye gushirwamo imbaraga.

Ni muri urwo rwego binyuze muri Komisiyo y'U Rwanda ikorana na UNESCO abakora muri Kaminuza n'amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro ( RP&TVET),Ibigo byigenga n'abahagarariye imiryango ifite aho ihuriye n'iterambere ry'ikoranabuhanga bahuriye muri Musanze bigira hamwe ibikwiye gushirwamo imbaraga mu igenamigambi ry'imyaka itanu rikwiye gushingirwaho mu gutegura abana b'u Rwanda biteguye guhangana ku isoko ry'umurimo rizaba rishingiye ku ikoranabuhanga ribungabunga ibidukikije n'ikoranabuhanga buhangano AI.

Mutijima Asher Emmanuel Umuyobozi w'agashami gashinzwe guteza imbere ikoranabuhanga rigezweho  n'ubumenyingiro muri RTB aganira n'ibinyamakuru Ijambo.net yavuze ko hari ingamba bafashe nk'ikigo kigamije guteza imbere imyuga,ubumenyingiro n'ikoranabuhanga kugira ngo barwanye ubushomeri,barushaho gutegura ahazaza haba ku rubyiruko no guhanga imirimo mishya.

Yavuze ko Ubusanzwe amasomo asanzwe abanyeshuri bamaraga imyaka 3 biga nubwo bizakomeza bagiye kurushaho gushira imbaraga mu masomo y'igihe gito binyuza muri SDF n'izindi porogaramu bafatanyije n'abafatanyabikorwa kuburyo mu myaka ine abana bagera ku bihumbi 70 bazaba bamaze guhugurwa by'igihe gito(short Courses).

Agira ati:"Turakangurira abantu bafite ibyo bazi, bakora bijyanye n'ikoranabuhanga , ubumenyingiro,imyuga kubigaragaza tukazishira ku rundi rwego noneho tukabatera Inkunga nabo bakigishaa abandi mu gihe gito kuburyo tugera ku ntego twihaye."

 

Bazabigisha ibintu bitandukanye ariko birimo ikoranabuhanga kugura turushaho kujyana n'umuvuduko twiyemeje cyane ko vuba imirimo myinshi izaba ishingiye ku bumenyingiro n'ikoranabuhanga.

Akomeza avuga ko abiga bagera kuri  60% mu mashuri yisumbiye naza kaminuza bihaye gahunda ko baba biga ikoranabuhanga n'ubumenyingiro kugira babashe kuzahangana n'imirimo iri ku isoko.

Yongeraho ati':"Abazahugurwa ntago RTB izabaha akazi ahubwo abazabahugura tubashishikariza kubaha akazi cyangwa bakabafasha kubona akazi byoroshye."

Gukendera kw'imirimo iriho n'ihangwa ry'imirimo mishya igera kuri 85% byahagurukije inzego zose

Ubuyobozi bwa Komisiyo y'U Rwanda ikorana na UNESCO,ibigo byose bifite aho bihuriye n'ikoranabuhanga mu Rwanda n'ibihugu bitandukanye by'Afurika binyuze muri gahunda by'Afurika yo gukwirakwiza ikoranabuhanga rigezweho muri Afurika( Pan African Initiative for The Digital Transformation of TVET and Skills Development System in AFrica) hafashwe ingamba zirimo kongera imibare y'abiga,kunoza gahunda n'ingamba zihamye nkuko tugiye kubisanga muri iyi nkuru.

Ibi bikorwa byose bigamije gushira imbaraga mu guharanira ko abana b'u Rwanda bajyana n'ikoranabuhanga rizaba rwihariye imirimo ikenewe ku isoko mu myaka itanu iri imbere ku kigero cya 85%.

Ubwo komite y'ikoranabuhanga na Tekinike muri Komisiyo y'u Rwanda ikorana na UNESCO yateranye muri iki cyumweru mu karere ka Musanze bigira hamwe kuri gahunda z'igenamigambi ry'imyaka itanu rikwiriye kwitabwaho nibwo bagarutse ku bikwiye gushiramo imbaraga.

Mvunabandi Dominique umuyobozi w'ishami rishinzwe Siyanse, ikoranabuhanga no guhanga urushya muri Komisiyo y'u Rwanda ikorana na UNESCO yavuze ko bafashe ingamba nyuma yo kubona umuvuduko w'iterambere isi iri kugenderaho.

Avuga ko abashakashatsi bagaragaje ko iterambere ry'ikiranabuhanga muri iyi myaka ibiri ishize kugeza kuri 5 nirikomeza imirimo 85% iriho ubu izaba itagihari ari nayo mpamvu yatumye bashira imbaraga mu kuzamura ubumenyi.

Mvunabandi avuga ko uyu muvuduko ari imwe mu mpamvu Komisiyo y'igihugu ikorana na UNESCO yashize imbaraga mu kwegera gahunda zose zashizweho n'igihugu zihura n'ubumenyingiro n'ikoranabuhanga harimo ibigo byose bikirimo  RTB,RP,TVET n'ibindi mu gushiraho gahunda irambye mu gutegura ingamba zo gukwirakwiza ikoranabuhanga mu bigo by'ubumemyingiro m'imyuga,mu byiciro bya kaminuza na TVET.

Agira ati:"dufatanyije n'inzego zose zifite aho zihurira n'ikoranabuhanga n'ubumenyingiro turi gutegura gahunda y'imyaka itanu, icyo twifuza ni uko abana b'u Rwanda bitegura guhangana n'umurimo w'ahazaza uzaba ushingiye ahanini ku ikoranabuhanga cyane iribungabunga ibidukikije ndetse n'irijyanye n'ubumenyi buhangano."

Zimwe muri gahunda ziri mu genamigambi riri kwigwaho

 

Semivumbi Paul umwarimu wo muri Kaminuza y'Ubumenyingiro ya Kigali akaba n'umwe mu bagize ikipe y'igihugu y'ikoranabuhanga n'ubumenyingiro yahuguwe ku ikoranabuhanga rijyanye n'igihe tugezemo.

 

Semivumbi avuga ko icyo iri genamigambi rigamije harimo guhuza amashuri y'ikoranabuhanga n'ubumenyingiro(TVET) zo mu Rwanda n' ikoranabuhanga rigezweho. 

 

Gushaka uburyo abarimu n'abanyeshuri bakoresha ikoranabuhanga mu bikorwa byabo bya buri munsi.

Semivumbi avuga ko ibyo bari kwitaho harimo guhindura imfashanyigisho zikava mu bitabo cyangwa mu nyandiko zikajya mu buryo bw'ikoranabuhanga rigezweho urugero, amashusho yigisha,ibigezweho bijyanye n'ikoranabuhanga (simulations, Virtual Reality technology, nibindi).

Muri iri genamigambi Hari kurebwa uburyo hashyirwaho ikoranabuhanga rigezweho ryakwifashishwa na buri wese ndetse n'abafite ubumuga (e-learning) kunoza gahunda zihuriweho n'amashuri yose y'ubumenyimgiro(TVET) aho umunyeshuri ashobora kwigira kuri murandasi, akabazwa, ndetse akabona n'impamyabumenyi, ngo ubu buryo buzajya bwerekana amakuru yose (data), iyasesengure ndetse igire n'uburyo bwo gutanga raporo.

Semivumbi avuga ko  harimo kureba uburyo ibikoresho bizifashishwa bigera kuri Bose harimo mudasobwa, interineti ndetse n'ibindi bikorwa remezo by'ikoranabuhanga rigezweho urugero( smart classrooms, e libraries, softwares ndetse na AI tools).

 

Avuga ko Muri iri genamigambi buri gutegura kandi hazarebwa uko hahuzwa ibigo by'ikoranabuhanga bitandukanye  byigisha (EdTech companies) na TVETs.

Nubwo u Rwanda rukomeje gutera intambwe Impuguke mu zirasaba ko Abana bo mu byaro bakwitabwaho

Kanyabutembo Vanessa Ukora muri bimwe mu bigo by'abikorera cyane mu  Ikoranabuhanga byo mu Rwanda avuga ko nubwo igihugu n'isi biri kwihuta mu iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga hakiri imbogamizi mu byaro haba mu kugezayo ibikorwaremezo no kuzamura imyumvire mu bana no mu babyeyi.

Avuga ko igikwiye gushiramo imbaraga ari ugushishikariza ababyeyi kumva ko ejo hazaza ikoranabuhanga rigiye kuzamuka abana benshi batize imyuga,ikoranabuhanga n'ubumenyingiro bakabura imirimo niba bagifite imyumvire yo gutinya ikoranabuhanga.

Agira ati:"Turasabwa ko amashuri yo mu byaro yahabwa ibikoresho kuko abanyeshuri bahari ni abahanga ariko ntabwo boroherwa no kubona  ibikoresho ingero natanga dufite kaminuza n'ibigo byigisha ikoranabuhanga n'ubumenyingiro bifite ibikoresho byinshi ariko ubona ababigana ari bake.

Dukeneye ko  ibikoresho byinshi  bigere no mu byaro nkuko biri mu mugi hakenewe kandi no kwigisha urubyiruko gutinyuka n'ababyeyi bakigishwa guhindura imyumvire."

Kanyabutembo yemeza ko we yize ababyeyi be batumva neza ibyo yiga bifuza ko yiga ibindi.

Agira ati:"Nkanjye nize TVET ababyeyi bumvaga nakwiga ubuvuzi,ibinyabuzima cyangwa ubutabire, twe bumvaga ko ntacyo tuzimarira ariko icyerekezo cy'ahazaza twamaze kubona ko gishingiye kubyo twize,imirimo ikomeje guhangwa iradukeneye ndakebura buri wese guharanira kuzaba agezweho."

Dr Esdras Nshimyumuremyi ni umuyobozi wungirije wa RP MUSANZE COLLEGE yemeza ko iyo urebye usanga imirimo myinshi ikomeje kuva ku isoko aho bafashe ingamba zo gufasha abanyeshuri kugira babashe guhagarara neza mu mirimo igenda ivuka bitewe n'ikoranabuhanga.

Agira ati:"turashima Leta yacu ko iduha ibikoresho biracyaza kuko dukeneye guhagarara neza ku isoko ry'umurimo,abana twafashe ingamba zo kubakurikirana,bakiga neza bakajya gushaka ubumenyi no hanze nyuma bakagaruka kubusangiza abanyarwanda."

Avuga ko mu rwego rwo kujyana n'igihe hakenewe ko abarimu bitabwaho mu gukarisha ubumenyi,abanyeshuri bagahabwa ibikenewe byose,ndetse basoza no kwiga bagasanga ibikorwaremezo hanze bibafasha gushira mu ngiro ibyo bize.

Kuri ubu dufite abanyeshuri bagera kuri 30 twohereje kwiga mu Bushinwa ni bagaruka ibyo bize bazabisangira barumuna babo bitume dukomeza kwitegura guhangana n'isoko ry'umurimo ry'ahazaza bikabagirira akamaro n'igihugu muri rusange.

Zimwe muri gahunda zikomeje gushiramo imbaraga harimo kwigisha ikoranabuhanga n'ubumenyingiro mu bigo bitandukanye byashizweho na Leta y'u Rwanda,buri Ntara yashizwemo amashuri makuru ya Politikinike ndetse hari gahunda zikomeje gufasha abakiri bato n'abakuze kwiga ubumenyi bihita bubageza ku isoko ry'umurimo.



Izindi nkuru wasoma

Rwanda: Abagera 70.000 mu myaka ine bagiye guhugurwa mu myuga higanjemo iyikoranabuhanga.

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Rwatubye Abdule yabonye indi kipe.

Abahanzi nka Riderman,Platin P, Bull Dog n'abandi benshi bagiye gutaramira ku Kivu

Riderman,BullDog,Platini na Danny Nanone bagiye gutaramira muri KIVU BEACH FESTIVAL RUBAVU NZIZA

Iburengerazuba:Abafite ibyabo byangijwe n'ibikowa bya WASAC bagiye guhabwa ingurane



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-21 08:20:34 CAT
Yasuwe: 35


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Rwanda-Abagera-70000-mu-myaka-ine-bagiye-guhugurwa-mu-myuga-higanjemo-iyikoranabuhanga-.php