English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Menya uko abagize Guverinoma batoranywa ndetse n'uburyo barahira 

Ingingo ya 116 mu Itekegeko Nshinga igena ko Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe.

Ku bijyanye n’uburyo batoranywa, biteganywa mu ngingo ya 62, igena ibijyanye n’isaranganywa ry’ubutegetsi.

Gusaranganya ubutegetsi byubahirizwa mu nzego za Leta hakurikijwe amahame remezo avugwa mu ngingo ya 10 y’Itegeko Nshinga n’ibiteganywa n’andi mategeko.

Amategeko ateganya ko Perezida wa Repubulika na Perezida w’Umutwe w’Abadepite badashobora guturuka mu mutwe umwe wa politiki.

Abagize Guverinoma batoranywa mu mitwe ya politiki hakurikijwe imyanya yayo mu Mutwe w’Abadepite. Icyakora, umutwe wa politiki wabonye amajwi menshi mu matora y’Abadepite ntushobora kurenza 50% by’abagize Guverinoma.

Ntibibujijwe ko n’abandi bantu bafite ubushobozi bashobora gushyirwa muri Guverinoma.

Mu Nteko Ishinga Amategeko hitabwa ku guhagararirwa kw’ibyiciro bitandukanye nk’uko biteganywa n’iri Tegeko Nshinga n’andi mategeko.

Abagize Guverinoma barahira ryari?

Itegeko Nshinga rigena ko Minisitiri w’Intebe ashyirwaho bitarenze iminsi 15 nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika.

Ni mu gihe Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bitarenze iminsi 15 nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe.

Ingingo ya 118 mu Itegeko Nshinga igena ko mbere yo gutangira imirimo, Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma barahirira mu ruhame imbere ya Perezida wa Repubulika.

v

Izindi nkuru wasoma

Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.

Menya uko abagize Guverinoma batoranywa ndetse n'uburyo barahira

Guverinoma ya 2017-2024 isigaranye 9% gusa by'abatangiranye nayo,dore ibindi byayiranze

Guverinoma yatangaje impinduka mu misoro mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/25

Nubwo Tito Barahira yapfuye abaregera indishyi bagomba kwishyurwa-IBUKA

Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-08-18 15:58:06 CAT
Yasuwe: 49

Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Menya-uko-abagize-Guverinoma-batoranywa-ndetse-nuburyo-barahira-.php