English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nubwo Tito Barahira yapfuye abaregera indishyi bagomba kwishyurwa-IBUKA

Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, IBUKA, watangaje ko nubwo Tito Barahira wari warahamijwe ibyaha bya Jenoside wari ufungiye mu Bufaransa yapfuye, bitazakuraho kureba uko batanga ikirego kugira ngo mu mitungo ye hakurwemo indishyi zakwishyurwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yagizemo uruhare.

Ku wa 29 Nyakanga 2024, ni bwo Me Richard Gisagara wari mu bunganira abaregera indishyi mu rubanza rwa Tito Barahira na Ngenzi Octavien, yatangaje ko Tito Barahira wari warakatiwe burundu yapfuye aguye muri gereza yo mu Bufaransa.

Perezida wa IBUKA mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, yatangaje ko bamenye ko koko Tito Barahira yapfuye ariko ko babimenye n’ubundi bari kureba uko baregera indishyi kuko bari baramenye ko imitungo ye we na Ngenzi Octavien batangiye kuyiyandukuzaho.

Yagize ati “Twababajwe n’uko yapfuye kandi hari ibyangijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi yagizemo uruhare yari atararyozwa, twibwiraga ko twazaregera indishyi ariko n’ubundi ntabwo bihagarara turareba icyakorwa. Hari imitungo yabo we na Ngenzi Octavien iri hano Kabarondo twumvise amakuru ko bari bari kugenda bayiyandukuzaho ikandikwa ku bandi bantu tuzabikurikirana tunatange ikirego turebe.”

Ndindabahizi yavuze ko nubwo aba bagabo babiri bahoze bayobora Komine ya Kabarondo bakatiwe n’Inkiko ku byaha bya Jenoside, hari abarokotse batari bakaregera indishyi z’ibyabo bangije aho kuri ubu bari bakiganira ukuntu hazatangwa icyo kirego.

Yavuze ko nubwo Tito Barahira yapfuye bitazababuza kureba niba ari ngombwa ko baregera indishyi zikazakurwa mu mitungo ye afite mu Murenge wa Kabarondo irimo inzu n’amasambu.

Tito Barahira wapfuye afite imyaka 73 y’amavuko, yabaye Burugumesitiri wa Komini Kabarondo muri Perefegitura ya Kibungo kuva mu 1977 kugeza mu 1986. Kuri ubu ni mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yafatiwe n’inzego z’umutekano z’u Bufaransa i Toulouse mu 2013, atangira kuburanishwa ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri Gicurasi 2016. Ntabwo yigeze yemera ko yabikoze.

Barahira yashinjwaga kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye muri Kiliziya ya Paruwasi Gatolika ya Kabarondo, kandi hari ubwo yatangaga amabwiriza yo kwica, ubundi akaba ari we ubwe ubica.

Ivomo:IGIHE



Izindi nkuru wasoma

AFCON2025Q:Nubwo nta kizere batanze Umutoza na Kapiteni bateguje ikizaba kuri Nigeria

Umugore bivugwa ko ariwe wenyine wari usigaye mu muryango yasanzwe yapfuye

Menya uko abagize Guverinoma batoranywa ndetse n'uburyo barahira

Tamale Mirundi wahoze ari umuvugizi wa Perezida Museveni yapfuye

Muhanga:Uwari umukozi muri Hoteri yasanzwe mu muferege yapfuye



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-08-01 09:32:52 CAT
Yasuwe: 76


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nubwo-Tito-Barahira-yapfuye-abaregera-indishyi-bagomba-kwishyurwaIBUKA.php