English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Menya icyatumye Gerard Mbabazi asezera kuri  RBA.

Uyu munyamakuru   uri mu bakomeye mu myidagaduro Gerard Mbabazi yavuze icyatumye asezera mu kigo cy’Igihugu cy’itangazamakuru RBA, yari amazemo imyaka 10 ndetse asubiza ababihuza na Sandrine Isheja.

Gerard Mbabazi yatangiye gukorera ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru RBA, mu mwaka wa 2014. Akaba yarasezeye muri RBA muri uyu mwka  2024 bivuze ko yari amazemo imyaka 10 yose akorera RBA.

Akimara gusezera muri iki kigo havuzwe byinshi ku mbuga nkoranyambaga bitari ukuri , ibi bikaba ari bimwe mubyatumye afata umwanya wo gutanga ukuri kucyatumye asezera.

Uyu Gerard Mbabazi ubwo yari mu kiganiro Ally Soudy On Air, yatangaje ko gusezera kwe ntaho bihuriye n’ubuyobozi bushya ahubwo yabonaga atari kuzuza neza inshingano z’akazi bitewe nuko zari zimaze kwiyongera akabona guhuza ibiganiro bye byo kuri YouTube n’ibya televiziyo bidahura kandi bimunaniza cyane ahitamo gusezera ndetse no gutanga umwanya ku bandi.

Abantu benshi bari babizi ko nzasezera mu kwezi kwa Mata, gusa ntibyakunze mpitamo kubishyira muri Nzeri, hari ikiganiro nari mfite cyitwa Zoom In kuri televiziyo narinaragihagaritse kubera ko nari mfite shene ya YouTube nkoraho ikiganiro cyitwa Inkuru Yanjye, kandi byose bikoresha amashusho nkabona kubihuza biri kunanira.”

Gerard Mbabazi ati“Rimwe na rimwe hari ibintu najyaga gushyira kuri YouTube nkabona biri kugongana n’ibyo kuri Televiziyo muri ZoomIn ahandi nkumva bimwe byo kuri Televiziyo nabishyira kuri YouTube, naravuze nti ibi bintu bishobora kuzatuma nkora nabi, reka nsezera nticara hano ntari gutanga umusaruro noneho reka mpe umwanya abandi.”

Gerard Mbabazi yasabye abantu kudahuze gusezera kwe no kuza kwa Sandrine Isheja muri RBA nk’umuyobozi mukuru wungirije kuko ntaho bihuriye kuko yari asanganwe iyi gahunda kuva muri RBA muri Mata 2024.

Uyu mugabo yasezeye muri RBA mu mpera ya Kanama yatangiriye umwuga w’itangazamakuru kuri Radio Huye mu 2008 aho yamaze amezi make muri uwo mwaka agahita atsindira kujya kuba umwe mu banyamakuru ba Radio Salus ya Kaminuza y’u Rwanda.

Yavuye kuri iyi radio muri 2011 ahita yerekeza mu itangazamakuru ryandika kugeza mu mpera za 2013 ubwo yerekezaga kuri KT Radio aho yavuye mu 2014 yerekeza muri RBA.



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA Y'UMUTUNGO UTIMUKANWA UHEREREYE RUBAVU WAGURA KURI MAKE

Menya icyatumye Visi Perezida wa Kenya yeguzwa. Agombwa no kuryozwa ibyaha 11 ashijwa.

Kuri uyu mugoroba Iran iri kurasa ibisasu kirimbuzi kuri Israel.

Menya imyanzuro yavuye mu ntama idasazwe ya Kiyovu Sports nyuma yo gutsindwa ubutitsa.

Menya icyatumye Gerard Mbabazi asezera kuri RBA.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-01 10:53:19 CAT
Yasuwe: 28


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Menya-icyatumye-Gerard-Mbabazi-asezera-kuri--RBA.php