English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Basketball mu Bagore: APR WBBC na REG WBBC zongeye kwisanga ku mukino wa nyuma.

REG WBBC na APR WBBC ajyiye guhurira ku mukino wanyuma, cyane ko aribo  bitwaye neza mu mikino ya 1/2.

Ejo ku wa 2 Ukwakira 2024, nibwo amakipe REG WBBC ndetse na APR WBBC bageze ku mukino wa nyuma mu ya kamarampaka nyuma yo gusezerera Kepler WBBC ndetse na GS Marie Reine y’ i Rwaza aho izi zombi zatsinzwe ubugira gatatu badakoramo.

Nk’uko amategeko abigena mu mikino ya kamarampaka, amakipe yagombaga gutanguranwa imikino 5 hanyuma uyitsinze  bigahita bimuha itike yo kwerekeza ku mukino wa nyuma.

Mu mwaka wayo wa mbere muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri shampiyona ya basketball mu Rwanda, ikipe ya Kepler WBBC ntabwo yahiriwe no kurenga imikino ya 1/2 nyuma yo gusezererwa na REG BBC iyitsinze imikino itatu yose kubusa bwa bo.

Mugihe undi mukino muya kamarampaka ni uwahuje, ikipe ya APR WBBC ndetse na GS Marie Reine aho naho ikipe ya APR WBBC yayitsinze imikino itatu yose badakoramo. Itatu yose kubusa bwa bo

Ubu ikigiye gukurikiraho ni umukino wa nyuma (Finals),uteganyijwe gutangira ku wa gatanu taliki ya 5 Ukwakira muri Petit Stade.

Aya makipe si ubwambere araba ahuriye ku mukino wanyuma  cyane ko  bamaze guhura inshuro eshatu zosebahuriye ku mukino wa nyum. Inshuro  iheruka, ikipe ya APR WBBC ariyo yegukanye igikombe nyuma yo gutsinda REG WBBC.

Donatien Nsengimana.



Izindi nkuru wasoma

Basketball mu Bagore: APR WBBC na REG WBBC zongeye kwisanga ku mukino wa nyuma.

Rubavu: Abatazi gukoresha EBM bari kwisanga mu gihombo gikabije.

APR FC yahinduye umuvuno ku bashaka kureba umukino wayo wo kwishyura

Umukino wari guhuza Musanze FC na Etincelles FC wasubitswe

Sitade Amahoro igiye kwakira umukino wa mbere uzahuza APR FC na Rayon Sports



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-03 12:19:37 CAT
Yasuwe: 19


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Basketball-mu-Bagore-APR-WBBC-na-REG-WBBC-zongeye-kwisanga-ku-mukino-wa-nyuma.php