English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Menya impamvu y'uruzinduko rusadanzwe Gen Christian Tshiwewe yagiriye i Goma

Ku wa Gatatu tariki ya 12 Kamena 2024 umugaba mukuru w'isigirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo Gen Christian Tshiwewe yagiriye uruzinduko rudasanzwe mu Mujyi wa  Goma aho icyari cyigamijwe ari ugutegura ugusenya burundu umutwe wa M23.

Ibi ni ibyatangajwe n'umuvugizi w'ihuriro rya FARDC-SIMIRDC Lt Mbuyi Karonji wavuze ko Gen Christian Tshiwewe Songesa yageze i Goma agahura n'abayobozi barimo abahagarariye imitwe itandukanye ifasha Leta mu guhangana na M23 Ndetse n'abahagarariye ingabo za SADC muri icyo gihugu.

Amakuru akomeza avuga ko Gen Christian Tshiwewe yakiriwe n'umugaba mukuru w'ingabo za SADC Moniwabisi Dyekopu ndetse ngo baganira ku bikorwa byihutirwa byo kugaba igitero kuri M23 bakayikura mu bice yigaruriye.

Uru ruzinduko rwa Gen Tshiwewe rubaye mu gihe ihuriro rigari ry'imitwe n'abasirikare bafatanya na Leta ya Congo bakomeje gukubitwa inshuro n'abarwanyi b'umutwe wa M23.

Imirwano iheruka yabereye mu bice bya Kanyabayonga byegereye umujyi wa Sake aho iyo mirwano yasize umutwe wa M23 wigaruriye utundi duce.

Mu ntambara imaze imyaka ibiri ibera mu bice by'Intara ya Kivu ya Ruguru byagaragaye ko ingabo za Leta ya Congo zagowe n'urwo rugamba kugeza ubwo hitabajwe ingabo zo mu muryango wa Afurika y'Amajyepfo hiyongeraho n'izo mu Burundi ariko bikomeza kugorana kugeza ubwo M23 yatangiye no kugera muri bimwe mu bice byo muri Kivu y'Amajyepfo



Izindi nkuru wasoma

Menya imibare mishya igaragaza uko virusi ya Marburg ihagaze mu Rwanda.

Goma: Umubano udasanzwe urimo gushyirwaho hagati yabaturage n’abasirikare ukomeje kujya mbere.

Menya unasobanukirwe: Dr. Patrice Mugenzi na Dr. Mark Bagabe bagizwe Abaminisitiri ni bantu ki?

Meteo Rwanda: Menya ahateganijwe imvura y’amahindu izamara iminsi 4 igwa ubudahita.

Yahya Sinwar wivuganywe n’ingabo za Israel yari muntu ki? Menya byinshi birambuye ku mateka ye.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-14 16:15:57 CAT
Yasuwe: 160


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Menya-impamvu-yuruzinduko-rusadanzwe-Gen-Christian-Tshiwewe-yagiriye-i-Goma.php