English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

DRC: Amasu n’ibiturika  byinshi byongeye kumvikana  muri Rutshuru.

Muri iki gitondo cyo ku wa 11 Nzeri 2024 mu duce dutandukanye  two muri teretware ya Rutshuru  mu Ntara ya Kivu Yaruguru, haramukiye imirwano ikomeye  ihanganishije umutwe wa M23  n’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo  n’abambari bayo.

 

Amakuru  dukesha ikinyamakuru Minembwe  Capital News  avuga ko  ibi bitero  byagabwe mu duce  dutandukanye turimo Rubona, Bukombo ndetse no muri teretware ya Rusthuru, urusaku rw’amasasu rukaba rwatangiye kumvikana murukerera  rwo kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Nzeri 2024. Kugeza ubu ntiharampenyekana  abapfuye  cyangwa se abakomeretse.

 

Ibi rero bikaba bisobanuye ko umwanzuro   wafatiwe i Luanda muri Angola mu kwezi gushize kwa munani, usaba  impande zombie guhagarika intambara  uwo mwanzuro rero ukaba utarigeze wubahirizwa. Gusa impande zombi zagiye zishinjanya  gutangiza imirwano.

 

Umuvugizi wa Guverinoma ya  Kinshasa  Patrick Mayaya aganira n’igitangaza makuru cya France 24 yatangaje ko nubwo hakomeje kumvikana imirwano hijya no hino, ariko hakomeje  guterwa intambwe nziza iganisha ku mahoro.

 

 

 



Izindi nkuru wasoma

ITANGAZO RYA CYAMUNARA III UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA II UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

ITANGAZO RYA CYAMUNARA UMUTUNGO UHEREREYE BUSASAMANA MURI RUBAVU

DRC: Perezida Tshisekedi kera kabaye avuze ikihishe inyuma y’imfungwa zapfiriye muri Makala.

Menya byinshi kuri Minisitiri mushya w’Uburezi.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-09-11 14:30:17 CAT
Yasuwe: 28


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/DRC-Amasu-nibiturika--byinshi-byongeye-kumvikana--muri-Rutshuru.php