BNR yagabanuye urwukungo rwayo rugera kuri 6.5%
Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, yatangaje ko yagabanyije urwunguko rwayo rugera kuri 6,5% ruvuye kuri 7% rwari rusanzweho.
Iri gabanuka ryatangajwe kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 21 Kanama 2024, mu kiganiro BNR yagiranye n’itangazamakuru cyasobanuriwemo Umwanzuro w'Akanama gashinzwe Politiki y’Ifaranga n'Ishusho y'Urwego rw'Imari.
Guverineri wa BNR, John Rwangombwa, yavuze ko byatewe n’uko ibiciro ku masoko biri ku rwego rwiza kuko muri uyu mwaka izamuka ryabyo ritazarenga 5%.
Ati “Twari twabizamuye mu myaka ibiri ishize kubera ibibazo by’ibiciro ku masoko twabonaga umuvuduko ukabije. Ubu rero kubera ko wagabanyutse uri aho twifuza twasanze ari ngombwa ko dukomeza kumanura uru rwunguko rwa Banki Nkuru y’Igihugu.”
Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, yatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda buzakomeza kuzamuka ku kigero cya 5% muri uyu mwaka kugeza mu 2025.
Ni mu gihe kuri ubu izamuka ry'ibiciro ku masoko ryazamutse ku kigero cya 5,1% mu gihembwe cya 2 cy'uyu mwaka, aho mu gihembwe gishize byari byazamutse kuri 4,7%.
Muri rusange, BNR isobanura ko ubukungu bw'u Rwanda bukomeje kwihagararaho ugereranyije n'ibibazo biri hirya no hino ku Isi bikomeje guhungabanya ubukungu bwayo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show