English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mbappe yangiwe gukina yambaye Mask imufasha kurinda izuru

Umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa Kylian Mbappe uherutse kuvunika izuru yashize ahagaragara Mask azajya yambara mu gihe ari gukina kugirango irinde izuru rye  ariko nyuma yo kuyigaragaza bitewe na bimwe mu buryo iyo Musk ikozwemo, Uefa yahise itangaza ko itemerewe gukina ayambaye.

Nyuma yuko Mbappe avunitse izuru,yagaragaye mu myitozo y'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa  ku wa Kane tariki ya 20 Kemena,Mbappe yagaragaje Mask ye iri mu mabara y'ikipe y'igihugu y'Ubufaransa ,impuzamashirahamwe y'umukino wa maguru mu Burayi Uefa yatangaje ko Mbappe atazemererwa gukina yambaye iyo Mask.

Ubundi amategeko asanzwe ya Uefa avuga ko ibikoresho by'ubuvuzi byambarwa mu mukino bigomba kuba bifite ibara rimwe kandi bitagaragaza uruganda rwabikoze.

Icyo nicyo cyatumye Eufa itangaza ko Mbappe atemerewe gukina umukino bafitenye n'Ubuholandi kuko iyo Musk itujuje ibisabwa na UEFA.

Nyuma yuko UEFA  yanze ikoreshwa ry'iyo Musk,ikinyamakuru RMC cyatangaje ko Mbappe yahise ashakirwa indi Musk yujuje ibisabwa.

Mbappe yavunitse izuru ubwo Ubufaransa bwatsindaga Ositaraliya mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 17 Kamena 2024 mu mukino ubanza wo mu itsinda D mu irushanwa rya Euro 2024 riri kubera mu Budage.



Izindi nkuru wasoma

Mbappe yangiwe gukina yambaye Mask imufasha kurinda izuru

Mbappe agiye kujya akina yambaye Mask nyuma yo kuvunika izuru ari mu kibuga

Dore impamvu umukozi wa Humana Rights Watch yangiwe kwinjira mu Rwanda

Mbappe yahawe igihembo cy'umukinnyi wahize abandi bose mu Bufaransa

Bisi ya PSG yasize Kylian Mbappe ku kibuga nyuma yo gutsindwa na Dortmund



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-21 11:20:24 CAT
Yasuwe: 80


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mbappe-yangiwe-gukina-yambaye-Musk-umufasha-kurinda-izuru.php