English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mbappe yahawe igihembo cy'umukinnyi wahize abandi bose mu Bufaransa

Rutahizamu wa Paris Saint-Germain  Kylian Mbappe yatowe nk'umukinnyi wahize abandi mu gihugu cy'Ubufaransa  ariko ahita ashimangira ko ari igihe cyo gusohoka muri Shampiyona y'Ubufaransa.

Mbappe yahawe icyo gihembo ku wa mbere tariki ya 13 Gicurasi mu birori byari byateguwe na UNFP( Ihururo ry'Abakinnyi b'Abafaransa).

Mbappe w'imyaka 25 yegukanye iki gihembo ku nshuro ya gatanu yikurikiranya nyuma yo gutsinda ibitego 44 mu marushanwa yose yakiniye Paris Saint-Germain uyu mwaka w'imikino.

Byitezwe ko ubwo Mbappe azaba arangije amasezerano afite muri Paris Saint-Germain azahita ajya gukinira ikipe ya Real Madrid  yo muri Espgane.

Ubwo yahabwaha iki gikombe yagize ati"Ligue 1 izahora ari ahantu hingenzi mu buzima bwanjye.Niyo Shampiyona nzi kugeza ubu mu rugendo rwanjye rwo gukina."

Yakomeje agira ati"Nagerageje guhesha icyubahiro iyi  Shampiyona, mu byukuri nzayikumbura, ni igice cy'ubuzima bwanjye kigize iherezo.ikigiye gukurikira giteye amatsiko ariko ni ikindi."

Umukino we wa Nyuma yawukinnye ku cyumweru ubwo PSG yatsindwaga na Toulouse ariko  Mbappe akaza gutsindamo igitego cy'umutwe.

Icyo gitego cyatumye yuzuza ibitego 27 muri Shampiyona, arusha ibitego umunani Umunya-Canada Jonathan David wa Lille umukurikiye mu bijyanye no kugira ibitego byinshi.

Abandi bakinnyi bari bahataniye iki gihembo ni Ousmane Dembele nawe wa PSG,Pierre Lees-melou wa Brest,Pierre-Emerick Aubameyang wa Marseille na Edon Zhegrova wa Lille.

 



Izindi nkuru wasoma

Abacuruzi bafunga ubucuruzi kubera EBM bahagurukiwe abandi barakomeza gufungirwa mu nzererezi.

Kamonyi: Impanuka y’imodoka yatumye 35 bakomereka, abandi 3 bahasiga ubuzima.

Rurindo: Meya yahawe iminsi 15 yo kuba yasubije mukazi Gitifu yirukanye.

Umuyapani Nihon Hidankyo yatsindiye igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel 2024.

Uwamenyekanye mu ndirimbo ’Azabatsinda Kagame’, yahawe inzu y'ishimwe.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-05-14 03:38:24 CAT
Yasuwe: 174


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mbappe-yahawe-igihembo-cyumukinnyi-wahize-abandi-bose-mu-Bufaransa.php