Bisi ya PSG yasize Kylian Mbappe ku kibuga nyuma yo gutsindwa na Dortmund
Amakuru akomeje kuvugwa nuko Umukinnyi wa Paris Saint-Germain Kylian Mbappe yasizwe ku kibuga na Bisi y'iyo kipe igatwara abandi bakinnyi ariko we agasigara,ni nyuma yuko bari bamaze gutsindwa na Borussia Dortmund mu mukino wa 1/2 cya UEFA Champions Leauge maze bagataha bababaye.
Uwo mukino wabaye ku wa Gatatu ubwo PSG yatsindwaga na Dortmund igitego 1-0 cyatsinzwe na Niclas Fullkrug cyahaye iyo kipe insinzi ikomeye cyane.
Nyuma y'uyu mukino Mbappe yatinze muri Stade ya Signal Iduna Park mu gihe bagenzibe bahise berekeza ku kibuga cy'indege kugirango berekeze i Paris.
Ikinyamakuru Le Parisien cyivugako umukino ukirangira Mbappe yahise asabwa gupimwa bitunguranye ko adakoresha ibiyobyabwenge ariko amaherezo yaje kujyana na begenzibe basubira i Paris.
Amakuru akomeza avugako Mbappe yatwawe n'imodoka yigenga nyuma yo gutinda muri iri suzuma ritunguranye.
Muri uyu mukino batsinzwemo na Dortmund Mbappe yabonye amahirwe menshi yo gutsinda ariko nti yayabyaje umusururo kuko hari umupira yateye ugarurwa n'igiti cy'izamu.
Biteganijweko uyu musore w'imyaka 25 azinjira muri Real Madrid mu mpeshyi agakinana n'abakinnyi nka Jude Bellingham na Endric i Bernabue.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show