English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Mbappe agiye kujya akina yambaye Mask nyuma yo kuvunika izuru ari mu kibuga

Mu mikino wabaye mu ijoro rwo ku wa mbere tariki ya 17 Kamena, ubwo Ubufaransa bwakinaga na Autriche byarangiye kapiteni w'iyo kipe Kylian Mbappe asohotse mu kibuga yavunitse izuru nyuma yo kugongana n'umukinnyi wa Autriche Kevin Danso ku munota wa nyuma w'umukino.

Ni umukino warangiye Ubufaransa bubonye insinzi kuko bwatsinze igitego 1-0 . Ubuyobozi bw'Ikipe y'igihugu y'Ubufaransa bwahise butangaza ko  uyu mukinnyi yahise ajyanwa kuvurwa ndetse bivugwa ko uyu mukinnyi ashobora gukina yambaye Mask mu y'indi mukino iri imbere.

Bwagize buti: "Kylian Mbappé yagarutse mu nkambi y’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa”.

“Kylian Mbappé yavunitse izuru mu gice cya kabiri cy’umukino wa Autriche n’Ubufaransa,kuri uyu wa mbere i Düsseldorf”

Bitegenijwe ko mu gihe gito Kylian Mbappe agiye kumara ari kuvurwa hagiye kuba hakorwa Mask kugirango imikino isigaye yo mu matsinda uyu mukunnyi ngenderwaho w'Ubufaransa azabashe kuyikina

Gusa Biravugwa ko imikino 2 isigaye mu matsinda Mbappe atazayikina.Umukino ukurikiraho uzaba kuwa gatanu bazakina n’Ubuholandi.



Izindi nkuru wasoma

Nyuma y'ifatwa rya Kanyabayonga M23 yinjiye mu mujyi wa Karumba

PL yijeje abatuye Amajyepfo ko mu gihe yatorerwa kujya mu Nteko izakora ubuvugizi hagezwe ibikorware

PL yijeje abatuye Amajyepfo ko mu gihe yatorerwa kujya mu Nteko izakora ubuvugizi hagezwe ibikorware

PL yijeje abatuye Amajyepfo ko mu gihe yatorerwa kujya mu Nteko izakora ubuvugizi hagezwe ibikorware

Abanyeshuri basoza amashuri yisumbuye bazajya babanza kujya mu ngabo-Mpayimana Phillipe



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-06-17 20:14:25 CAT
Yasuwe: 78


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Mbappe-agiye-kujya-akina-yambaye-Mask-nyuma-yo-kuvunika-izuru-ari-mu-kibuga.php