MUSANZE: BAVUMBUYE IKORANABUHANGA RYAKWIFASHISHWA MU KUNOZA ISUKU.
Abana bo mu Karere ka Musanze bavuga ko kwiga Ikoranabuhanga bibafasha gutekereza no gushyira mu bikorwa inzozi bifitemo.
Ynaditswe na Manizabayo Jeannette
Ashimwe Rugwiro Gabriella na Manzi Jean Luc biga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza ku Urwunge rw’amashuri ya Muhoza I aherereye mu karere ka Musanze.
Bifashishije ikoranabuhanga bavumbuye uburyo bushobora kwifashishwa mu kunoza isuku ku mashuri, kwa muganga, aho basengera n’ahandi hose hahurira abantu benshi. Ni uburyo bufasha umuntu kujugunya imyanda mu ngarani (dustbin) atabanje gupfundura.
Gabriella agira ati: “Twatekereje gukora ingarani mu rwego rwo gusigasira isuku kuko ahantu hahurira abantu benshi iba ikenewe. Nko kwa muganga hahurira abantu benshi kandi hari igihe umurwayi aba arwaye cyane; urumva iyo haziyemo umwanda ushobora gusanga ahise apfa”.
Ubwo hizihizwaga Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umunyafurika mu karere ka Musanze ku nsanganyamatsiko igira iti:Uburezi kuri bose, igihe ni iki”, aba bana bashimiwe uyu mushinga bakoze ari na wo waje ku mwanya wa mbere, bahembwa mudasobwa n’ibindi bikoresho bitandukanye birimo n’ iby’ ishuri.
Ni abana bahamya ko bashishikajwe no gukomeza kuwuha ireme no kuwagura, ku buryo babonye amikoro guverinoma yazawusuzuma igatangira kwifashishwa mu gusigasira isuku kandi amafaranga ahabwa abantu bakora ako kazi ashobora kwifashishwa mu gukora indi mirimo.
Uretse ibikoresho bikenerwa mu isuku kandi bavumbuye n’ uburyo Irrigation robot” rikoreshwa mu kuhira imyaka mu butaka bwumye n’indi y’imodoka yikoresha(automatic) ku buryo ihura n’ikintu igasubira inyuma gusa bavuga ko idafite ubushobozi bwo gukata kubera ibikoresho byabaye bike.
Habumugisha Emmanuel Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCDA mu Karere ka Musanze, avuga ko: “Impano nk’izi kuzishyigikira, tukarinda ko abana baziherana mu mpapuro, ahubwo tukabaha urubuga bazamuriramo ubwo bumenyi byatanga ibisubizo by’ahazaza ku kwikemurira ibibazo bihari, cyane cyane byubakiye ku ikoranabuhanga”.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Kayiranga Theobald avuga ko abana bafite ubuhanga mu ikoranabuhanga n’abandi bana bifuza kwihugura, bazafashwa mu biruhuko bagiye kwinjiramo.
Agwize na Manzi bahembwe ibikoresho birimo mudasobwa n'ibikoresho by'ishuri.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show