English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Rutsiro:Umurenge wa Kivumu niwo wegukanye imodoka mu marushanwa y'isuku n'umutekano

Ku wa Gatatu tariki ya 19 Kamena, Umurenge wa Kivumu wo mu Karere ka Rutsiro mu Ntara y'Uburengerazuba wahigitse indi mirenge yose mu bikorwa by'umutekano n'isuku uhabwa igihembo cy'imodoka.

Ibikorwa by'amarushanwa y'isuku n'umutekano ni ibikorwa byatangiye mu 2009 ariko nyuma bishyirwa muri gahunda y'amarushanwa kugirango bijye bigirwamo uruhare n'abaturage.

Minisitiri w'ibikorwa remezo Dr Jimmy Gasore wari umushitsi mukuru muri uyu muhango yashimiye cyane abaturage batuye mu Murenge wa Kivumu wegukanye iyi modoka aherako abasaba gukomeza kugira ubufatanye kandi imodoka bahawe bakayikoresha barwanya ibikorwa by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro butemewe bugikorwa muri uwo Murenge no ku Karere muri Rusange.

Ati"Iyo hataba ubufatanye ntabwo muba mwegukanye iyi modoka icyo musabwa ni ugukomeza kugira ubufatanye Kandi imodoka muhawe mukayikoresha mu kurwanya icuruzwa n'icukurwa ry'amabuye y'agaciro rikorwa mu buryo butemewe n'amategeko.

Dr Jimmy Gasore yibukije abaturage ko ibi bikorwa bikozwe mu gihe cyingana n'amezi atatu Kandi intego y'iyo gahunda ikaba yaragezweho muri gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

Mu bindi bikorwa bakozwe n'ingabo na polisi; hubatswe amarero 2, abana 120 bafashwa kubona amafaranga y'ishuri, abuturiye ikiyaga cya Kivu bahabwa ubwato bubafasha kugeza ku isoko umusaruro wabo ndetse abafite ikibazo cy'uburwayi bw'amaso bavurwa n'inzobere z'abaganga b'abasirikare.

Guverineri w'intara y'Uburengerazuba Bwana  Dushimimana Lambert yavuze ko ibikorwa by'ingabo na polisi byibanze ahanini mu kwimakaza isuku, umutekano,ubuvuzi n'ibindi bitandukanye, ibintu asanga ari umusaruro w'imiyoborere myiza y'igihugu ifasha abaturage kubona ibyo bakeneye ariko nabo babigizemo uruhare.

Igihembo cy'imodoka mu mwaka wabanje cyari cyeregukanywe n'umurenge wa Rubavu wo mu Karere ka Rubavu.

 



Izindi nkuru wasoma

Kagame yihanganishije imiryango y'abapfiriye mu mpanuka y'imodoka yaritwaye abajya aho yiyamamariza

Rutsiro:Umurenge wa Kivumu niwo wegukanye imodoka mu marushanwa y'isuku n'umutekano

Gakenke:Imodoka itwara abagenzi ya International yakoze impanuka

Gakenke.Imodoka itwara abagenzi yagonganye n'ikamyo 16 barakomereka

Hon.Depite Manirambona yaguye mu mpanuka y'imodoka



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-20 12:32:53 CAT
Yasuwe: 55


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/RutsiroUmurenge-wa-Kivumu-niwo-wegukanye-imodoka-mu-marushanwa-yisuku-numutekano.php