Musanze:Mu bwiherero bwa Kaminuza hasanzwemo uruhinja rwishwe
Mu bwiherero bwa Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Busogo mu karere ka Musanze hatoraguwe umurambo w'uruhinja rwishwe rumaze amasaha make ruvutse.
Ni amakuru yamenywe bwa mbere n'abakozi bashinzwe isuku nabo bahita babimenyesha inzego z'ubuyobozi kubera umutekano wabo.
Inzego zitandukanye zemeje aya makuru zinasaba abari n'abategarugori kwirinda inda zitateganyijwe ndetse ngo ntawe ukwiye kugera kuri uru rwego kandi ushobora kwegera inzego z'ubuzima zikagufasha.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyaruguru Mwiseneza Jean Bosco yagize ati:"byabaye kuwa 30 Gicuruasi 2024 aho muri Kaminuza y'u rwanda ahazwi nka UR CAVM habonetse umurambo w'uruhinja rutazwi ruri mu bwiherero bigaragara ko rwari rumaze amasaha make ruvutse."
Yasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe anasaba abari n'abategarugori kwirinda ibyaha nkibi,kwirinda inda zitateganyijwe no kwirinda kwishora mu busambanyi.
Umurambo w'uru ruhinja wajyanywe mu bitaro bya Ruhengeri mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane uwaba yakoze ibi byaha.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show