English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Musanze:Mu bwiherero bwa Kaminuza hasanzwemo uruhinja rwishwe

Mu bwiherero bwa Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Busogo mu karere ka Musanze hatoraguwe umurambo w'uruhinja rwishwe rumaze amasaha make ruvutse.

Ni amakuru yamenywe bwa mbere n'abakozi bashinzwe isuku nabo bahita babimenyesha inzego z'ubuyobozi kubera umutekano wabo.

Inzego zitandukanye zemeje aya makuru zinasaba abari n'abategarugori kwirinda inda zitateganyijwe ndetse ngo ntawe ukwiye kugera kuri uru rwego kandi ushobora kwegera inzego z'ubuzima zikagufasha.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y'Amajyaruguru Mwiseneza Jean Bosco yagize ati:"byabaye kuwa 30 Gicuruasi 2024 aho muri Kaminuza y'u rwanda ahazwi nka UR CAVM habonetse umurambo w'uruhinja rutazwi ruri mu bwiherero bigaragara ko rwari rumaze amasaha make ruvutse."

Yasaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe anasaba abari n'abategarugori kwirinda ibyaha nkibi,kwirinda inda zitateganyijwe no kwirinda kwishora mu busambanyi.

Umurambo w'uru ruhinja wajyanywe mu bitaro bya Ruhengeri mu gihe iperereza rigikomeje ngo hamenyekane uwaba yakoze ibi byaha.

 



Izindi nkuru wasoma

Prof Dr Simon wari umuyobozi wa Kaminuza ya UTB yapfuye

Musanze:Mu bwiherero bwa Kaminuza hasanzwemo uruhinja rwishwe

RDF igiye gushyiraho Kaminuza yihariye ya gisirikare

Nyamasheke:Umusaza w'imyaka 67 yasanzwe mu bwiherero yacagaguwemo ibice

Umukecuru w'imyaka 101 yatunguwe no kwakirwa nk'uruhinja ubwo yarageze ku kibuga cy'indege



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-01 02:57:01 CAT
Yasuwe: 109


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/MusanzeMu-bwiherero-bwa-Kaminuza-hasanzwemo-uruhinja-rwishwe.php