English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Bagomba kubibazwa - Minisitiri Nduhungirehe yihanangirije abanyamakuru.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasabye abanyamakuru kwirinda gukoresha imvugo zishobora guteza impagarara, ashimangira ko abavuga ibyo bishakiye bagamije gushaka "views" bagomba kubibazwa.

Ibi byaturutse ku magambo yavuzwe n’umunyamakuru Joseph Hakuzwumuremyi mu kiganiro cyaciye ku gitangazamakuru akorera, aho yasubizaga ku mvugo ya Minisitiri Nduhungirehe ivuga ko u Rwanda rutazihanganira ubwicanyi bukorerwa bumwe mu bwoko bw’Abanyekongo, bukorwa n’ubutegetsi bwa DRC bufatanyije n’igisirikare cy’u Burundi na CODECO.

Uyu munyamakuru yavuze ko amagambo ya Minisitiri asa no gutangaza intambara, agira ati: "Ariko Nduhungirehe we yadekalaye intambara […] yavuze ko u Rwanda rutazabyihanganira mu kanama k’Uburenganzira bwa muntu ka UN.”

Gusa, Hakuzwumuremyi yagaragaje ko yavugaga ku ntambara ya politiki cyangwa iya dipolomasi, atari iy’amasasu.

Minisitiri Nduhungirehe yahise amusubiza akoresheje  X, avuga ko abanyamakuru badakwiye gukoresha amagambo ashinja abayobozi ibintu batavuze bagamije kwamamara.

Yagize ati: "Aba banyamakuru nka HAKUZWUMUREMYI Joseph bavuga ibyo bishakiye, babeshyera abayobozi b’u Rwanda ngo bakoze declaration y’intambara, bakabikora kubera ko bashaka ‘gutwika’ cyangwa se bashaka views, should be held accountable [bagomba kubibazwa]. Ibi bihe turimo ntabwo ari ibyo gukinisha imvugo nk’izi.”

Hakuzwumuremyi yahise asubiza avuga ko yakiriye inama yagiriwe, agaragaza ko hari abashobora kuba baraciye igice gito cy’ikiganiro bagamije inyungu zabo.

Ati: "Amagambo amwe n’amwe muri politiki ni ayo kwitondera atari n’abanyamakuru gusa kandi ni byiza kudukebura! Gusa uwakase aka ka video yakase gatoya akeneye muri gahunda ze bwite, nemeza ko kadatanga ishusho yose y’ikiganiro! Ndabashimiye cyane!"



Izindi nkuru wasoma

Inzozi mbi z’abashaka gusubiza u Rwanda mu mwijima ntizizigera zigerwaho – Minisitiri w’Ingabo

Bikomeje kuzamba: Abapolisi 7 bashinjwa kwivugana mugenzi wabo nyuma yo gutuka Minisitiri w’Intebe

Minisitiri w’Intebe w’u Burundi yanze gupfukamira abadepite, atanga igisubizo cyakuruye impaka

Kubaho ni ihame, nta muntu uzongera kuduhungabanyiriza ubumwe- Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente

RIB yihanangirije abakoresha imbuga nkoranyambaga ku mvugo zigoreka ukuri kuri Jenoside



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-01 09:43:19 CAT
Yasuwe: 104


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Bagomba-kubibazwa--Minisitiri-Nduhungirehe-yihanangirije-abanyamakuru.php