M23 iratunga agatoki MONUSCO
Umutwe wa M23 washinje ingabo ziri mu butumwa bwa MONUSCO gukoresha amayeri yo kurekura abasirikare barwanaga ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo abo mu ngabo za FARDC, FDLR n’abarwanyi ba Wazalendo, kugira ngo bahungabanye umutekano mu mujyi wa Goma.
Uyu mutwe uvuga ko aba basirikare barenga 800 bahungiye mu birindiro bya MONUSCO kuva muri Mutarama 2025, ubwo M23 yigaruriraga Goma, ariko kuri ubu bakaba bararekuwe mu buryo butumvikana.
Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa M23, yagize ati: "Ubwo umujyi wa Goma wabohorwaga, MONUSCO yatubwiye ko hari abasirikare 2,000 barimo FARDC, FDLR na Wazalendo. Ariko ubu hasigaye 1,200, bivuze ko 800 bitwaje intwaro bagiye, ari na bo bakoze igitero cyo ku wa 11 Mata bashyigikiwe na SADC."
Aya makuru yemezwa n’uko kuwa 11 Mata 2025, ihuriro ry’ingabo za Leta ya DRC zagabye igitero gikomeye kuri M23 mu bice bya Goma, ibintu uyu mutwe uheraho ushinja MONUSCO ubufatanyacyaha.
MONUSCO, ibinyujije mu muvugizi wayo Neydi Khadi Lo, yahakanye ibyo ishinjwa, ivuga ko “nta na kimwe mu birindiro byayo cyigeze gikoreshwa mu gutegura ibitero.” Yavuze ko inshingano zayo ari ugushyigikira Leta mu bikorwa byo kurinda abaturage no kugarura amahoro.
Ibi bije mu gihe uburakari bw’Abanye-Congo kuri MONUSCO bukomeje kwiyongera, benshi bayishinja kunanirwa guhosha amakimbirane akomeje gukwira mu burasirazuba bwa RDC.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show