English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

M23 iratunga agatoki MONUSCO

Umutwe wa M23 washinje ingabo ziri mu butumwa bwa MONUSCO gukoresha amayeri yo kurekura abasirikare barwanaga ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, barimo abo mu ngabo za FARDC, FDLR n’abarwanyi ba Wazalendo, kugira ngo bahungabanye umutekano mu mujyi wa Goma.

Uyu mutwe uvuga ko aba basirikare barenga 800 bahungiye mu birindiro bya MONUSCO kuva muri Mutarama 2025, ubwo M23 yigaruriraga Goma, ariko kuri ubu bakaba bararekuwe mu buryo butumvikana.

Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa M23, yagize ati: "Ubwo umujyi wa Goma wabohorwaga, MONUSCO yatubwiye ko hari abasirikare 2,000 barimo FARDC, FDLR na Wazalendo. Ariko ubu hasigaye 1,200, bivuze ko 800 bitwaje intwaro bagiye, ari na bo bakoze igitero cyo ku wa 11 Mata bashyigikiwe na SADC."

Aya makuru yemezwa n’uko kuwa 11 Mata 2025, ihuriro ry’ingabo za Leta ya DRC zagabye igitero gikomeye kuri M23 mu bice bya Goma, ibintu uyu mutwe uheraho ushinja MONUSCO ubufatanyacyaha.

MONUSCO, ibinyujije mu muvugizi wayo Neydi Khadi Lo, yahakanye ibyo ishinjwa, ivuga ko “nta na kimwe mu birindiro byayo cyigeze gikoreshwa mu gutegura ibitero.” Yavuze ko inshingano zayo ari ugushyigikira Leta mu bikorwa byo kurinda abaturage no kugarura amahoro.

Ibi bije mu gihe uburakari bw’Abanye-Congo kuri MONUSCO bukomeje kwiyongera, benshi bayishinja kunanirwa guhosha amakimbirane akomeje gukwira mu burasirazuba bwa RDC.



Izindi nkuru wasoma

M23 iratunga agatoki MONUSCO

AFC/M23 yongeye guha gasopo ingabo za FARDC inihanangiriza MONUSCO.

Minisitiri Nduhungirehe, yasobanuye impamvu atunamiye abasirikare ba SAMIDRC na MONUSCO.

Sake mu muriro: Abasirikare ba MONUSCO bakomerekeye mu mirwano yo kurwanya M23.

Iran yatunze agatoki Amerika na Israel kuba imbarutso yo guhirika ubutegetsi bwa Bashar Assad.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-04-16 08:52:12 CAT
Yasuwe: 26


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/M23-iratunga-agatoki-MONUSCO.php