English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Iran yatunze agatoki Amerika na Israel kuba imbarutso yo guhirika ubutegetsi bwa Bashar Assad.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yavuze ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na Israel ari byo bihugu biri inyuma y’ihirikwa rya Bashar Assad wahoze ari Perezida wa Syria.

Ayatollah Khamenei yatangaje ibi mu ijambo yavugiye imbere y’imbaga y’abaturage kuri uyu wa 11 Ukuboza 2024, aho yasobanuye ko ibyabaye muri Syria atari impanuka, ahubwo ari umugambi wateguwe ugashyirwa mu bikorwa na Amerika na Israel.

Ati “Nta gushidikanya gukwiriye kubaho, ibyabaye muri Syria ni umusaruro w’ubufatanye bwa Amerika n’Abayahudi.”

Mu mpera z’ukwezi gushize, imitwe yitwaje intwaro iyobowe na Hayat Tahrir-al-Sham (HTS) yagabye ibitero bikomeye muri Syria.

Abo barwanyi bigaruriye imijyi minini ndetse bafata n’umurwa mukuru, Damascus. Bashar Assad yahise ahungira mu Burusiya hamwe n’umuryango we

Iran ivuga ko n’ubwo Bashar Assad yahiritswe izakomeza kugira imbaraga zikomeye mu karere kandi ko izakuraho uruhare rw’Amerika muri Aziya yo Hagati.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Christopher Wray uyobora FBI azegura mbere yuko Perezida Trump atangira kuyobora Amerika.

Iran yatunze agatoki Amerika na Israel kuba imbarutso yo guhirika ubutegetsi bwa Bashar Assad.

Laboratwari ya mbere muri Afurika igiye kwifashishwa mu gupima ubuziranenge bwa Kasike mu Rwanda

GASABO: Polisi yafashe 2 bakurikiranyweho kwiyitirira inzego no kwiba abaturagebakoresheje kiboko.

Animateur ukurikiranyweho gusambanya umunyeshuri dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-12-12 09:22:30 CAT
Yasuwe: 6


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Iran-yatunze-agatoki-Amerika-na-Israel-kuba-imbarutso-yo-guhirika-ubutegetsi-bwa-Bashar-Assad.php