English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Leta y’u Rwanda yazamuye imisoro kuri bimwe mu bicuruzwa, isoresha n’ikoranabuhanga.

Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuzamura imisoro ku bicuruzwa bimwe na bimwe no gushyiraho imisoro mishya kuri serivisi z’ikoranabuhanga. Ibi byemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 10 Gashyantare 2025, iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Mu byemezo byafashwe, harimo kongera imisoro ku bicuruzwa bisanzwe byo mu nganda nko ku itabi n’inzoga, ndetse no gusoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga n’amatelefone, byari bisanzwe bidasoreshwa umusoro ku nyungu uzwi nka TVA (Taxe sur la Valeur Ajoutée).

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yasobanuye ko izi mpinduka zigamije kongera ubushobozi bw’igihugu mu gushyira mu bikorwa Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2).

Ati: “Urugero, TVA ntabwo yatangwaga ku matelefone mu rwego rwo gushyigikira ikoreshwa ryayo mu Banyarwanda. Kugeza ubu, hafi 80% by’Abanyarwanda bafite amatelefone, bityo igihe kigeze ngo natwe dusoreze iyi serivisi.”

Murangwa yongeyeho ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bitishyurirwaga TVA bizatangira gusora uyu musoro, mu rwego rwo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu.

Imisoro mishya ku ikoranabuhanga

Inama y’Abaminisitiri yanemeje ishyirwaho ry’imisoro mishya ku zindi serivisi z’ikoranabuhanga zizwi nka Digital Services Taxes. Ibi birareba cyane serivisi zo kureba filime kuri murandasi nka Netflix, ndetse n’imbuga z’ubucuruzi nka Amazon. “Na ho twemeje ko hajyaho umusoro kugira ngo n’izo serivisi zitanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu,” Murangwa yasobanuye.

Impamvu y’iyi misoro n’uko izatangwaho

Minisitiri Murangwa yasobanuye ko iyi misoro izafasha mu gutera inkunga gahunda ya NST2, igamije kwimakaza iterambere ryihuse mu gihugu.

Ati: “Icyo twashingiyeho gikomeye, ni icyifuzo cyo kuva aho turi n’aho dushaka kugana. Gahunda y’iterambere NST2 isaba amikoro, kandi kugira ngo igihugu gitere imbere bisaba ubushobozi buvuye mu misoro.”

Yavuze ko hashyizweho uburyo bwo kugabanya ingaruka ku baturage, aho iyi misoro itazahita ishyirwa mu bikorwa yose icyarimwe. “Ni gahunda y’imyaka itanu. Buri mwaka hazagenda hashyirwaho imisoro runaka, kandi tuzabisobanura kugira ngo abo bireba babyumve neza,” Murangwa yashoje.

Izi mpinduka ziteganyijwe kongera ubushobozi bw’igihugu, ariko nanone bikaba bitegerejwe kureba uburyo bizakira mu baturage n’abakora ubucuruzi.



Izindi nkuru wasoma

Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe.

Mbwa mbere mu mateka u Rwanda ruje ku mwanya mwiza ku Isi.

Abanyamakuru b’ubushongore n’ubukaka bagaragaye kuri radio nshya ‘SK FM’.

Inama y’Abaminisitiri yashimangiye uruhare rw’u Rwanda mu gukemura amakimbirane yo muri DRC.

Leta y’u Rwanda yazamuye imisoro kuri bimwe mu bicuruzwa, isoresha n’ikoranabuhanga.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-02-11 08:37:08 CAT
Yasuwe: 8


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Leta-yu-Rwanda-yazamuye-imisoro-kuri-bimwe-mu-bicuruzwa-isoresha-nikoranabuhanga.php