Lawrence Kanyuka yirengagije ibihano by'Amerika, Ati: "Urugamba ndimo ruruta ibindi byose."
Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa politiki w’umutwe wa M23, yatangaje ko ibihano yafatiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntacyo bivuze kuri we, kuko urugamba arimo ruruta ibindi byose.
Yabitangarije mu mujyi wa Bukavu, uherutse kugwa mu maboko ya M23, aho berekanaga intwaro 150 n’ibindi bikoresho bya gisirikare byakuwe mu baturage.
Kanyuka yavuze ko intego nyamukuru y’intambara M23 irwana ari ukurwanira uburenganzira bw’abenegihugu, kandi ibyo bihano ntacyo bimubwiye.
Ati: "Urugamba ndimo ni urwo kurinda no kurwana ku baturage bicwa umunsi ku wundi n’ubutegetsi bwa Tshisekedi, kandi sinzadohoka. Nzabikomeza kugeza igihe Imana izampamagarira."
Ku kibazo cy’amakompanyi ye abiri yafatiriwe n’ibihano by’Amerika ndetse no kuba atemerewe kwinjira mu bihugu by’i Burayi na Amerika, Kanyuka yasubije ko ibyo ntacyo bimubwiye kuko muri Congo ari ho "paradizo Imana yaremye".
Ati: "Hano iwacu dufite ibitoki, dufite ibirayi, ibishyimbo, isombe, isamake isambaza. Dufite byose, nta kibazo."
Ibihano byafatiwe Kanyuka byasohokanye n’ibyafatiwe General (Rtd) James Kabarebe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere. Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibyo bihano, ivuga ko nta shingiro bifite, kuko Amerika ivuga ko Kabarebe ari we uhuza u Rwanda na M23, nyamara bikaba ari ibinyoma.
U Rwanda rwavuze ko ibihano nk’ibi bidatanga ibisubizo ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa DRC, ahubwo rukagaragaza ko hari indi mitwe ihungabanya umutekano warwo itigeze ifatirwa ibihano. Rwagaragaje ko ubwo imirwano yuburaga, uruhande rwa Kinshasa rwafatanyaga n’ingabo za FARDC, iz’u Burundi, iza SAMDRC, umutwe wa FDLR ndetse n’abacancuro.
Uyu mwuka mubi mu mubano wa Amerika n’u Rwanda, ndetse n’ingaruka ku mutwe wa M23, ukomeje kuba ikibazo gikomeye mu karere. Ijambo.net izakomeza kubagezaho amakuru mashya ajyanye n’iki kibazo.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show