English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Hatangajwe ibihano bikarishye byafatiwe umunyezamu Matasi uherutse kuvugwaho amahano

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Kenya (FKF) ryafashe umwanzuro wo guhagarika mu gihe cy’amezi atatu (iminsi 90) umunyezamu w’Ikipe ya Kakamega Homeboys n’Ikipe y’Igihugu, Patrick Matasi, nyuma y’amashusho yamugaragaje aganira n’umuntu utazwi, bivugwa ko yamusabaga kwitsindisha ibitego bibiri mu gice cya mbere cy’umukino.

Nubwo Matasi yumvikanye avuga ko bishoboka, yasabye ko habanza kuganirizwa ba myugariro be. Ibi byahagurukije inzego z’umupira w’amaguru muri Kenya, zikaba zikomeje iperereza ku cyaha cyo kugena uko umukino urangira, bafatanyije n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ndetse n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF). Birashoboka ko Matasi ashobora gukurwa burundu mu bikorwa by’umupira w’amaguru mu gihe cyose yahamwa n’iki cyaha.

Mu Rwanda, vuba aha na ho hagaragaye ibisa n’ibi, ubwo amajwi yacicikanye agaragaza Mugiraneza Jean Baptiste, uzwi nka Migi, ari kumvikanisha ubushake bwo kugena uko umukino urangira. Migi, usanzwe ari umutoza wungirije wa Muhazi United, yumvikanye asaba myugariro wa Musanze FC, Shafik Bakaki, kwitsindisha mu mukino bahuyemo na Kiyovu Sports. Mu kiganiro cyabo cyabaye kuri telefone, Migi yahaga Bakaki icyizere cyo kuzamushakira amasezerano muri Kiyovu Sports umwaka utaha.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahise ritumiza aba bombi kugira ngo batange ibisobanuro kuri iki kibazo. Gusa kugeza ubu, ntabwo hatangajwe ibyavuye muri iryo perereza.

FKF yatangaje ko itazihanganira ibikorwa byose bifitanye isano no kugena uko umukino urangira, kuko bibangamira icyizere cy’abafana n’amarushanwa yabo.

Ibi bibazo bikomeje kuba umutwaro ku mupira w’amaguru muri Afurika, aho hari impungenge z’uko bamwe mu bakinnyi n’abatoza bashobora kuba bagira uruhare mu mikino iba yaragurishijwe. Kugeza ubu, abafana n’abakurikiranira hafi uyu mukino bategereje kureba uko ibihugu bitandukanye bizahangana n’iki kibazo gikomeje gufata indi ntera.



Izindi nkuru wasoma

Hatangajwe ibihano bikarishye byafatiwe umunyezamu Matasi uherutse kuvugwaho amahano

Hatangajwe igikekwa ku mibare y’Abanya-Kenya bishwe nabi

Muhazi FC yafatiye ibihano bishariririye umutoza wungirije "Migi", Menya impamvu

EU yafatiye ibihano bikakaye abayobozi 9 bo muri M23 n’abasirikare b’u Rwanda, Menya impamvu

Amahano ateye ubwoba yabereye mu gitaramo cya Hip-Hop: Abantu 59 bapfuye, 118 barakomereka



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-28 12:35:32 CAT
Yasuwe: 33


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Hatangajwe-ibihano-bikarishye-byafatiwe-umunyezamu-Matasi-uherutse-kuvugwaho-amahano.php