English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Muhazi FC yafatiye ibihano bishariririye umutoza wungirije "Migi", Menya impamvu

Ubuyobozi bwa Muhazi FC bwatangaje ko bwabaye buhagaritse by’agateganyo Umutoza Wungirije wayo, Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi, kugira ngo hakorwe iperereza ku majwi amushinja gushaka guhindura umukino binyuranyije n’amahame y’umuco wo gukina kinyamwuga.

Aya majwi, yasohotse ku wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025, bivugwa ko ari ibiganiro byabereye kuri telefone hagati ya Migi na Bakaki Shafiq, myugariro wa Musanze FC, aho bivugwa ko yamusabye kwitsindisha mu mukino wahuje Musanze FC na Kiyovu Sports. Mu majwi, Migi ngo yari amwizeje ibihembo ndetse akamubwira ko umwaka utaha azajya muri Kiyovu Sports nk’umutoza, bityo na we akazamugororera.

Mu itangazo Muhazi FC yasohoye kuri uyu wa Kabiri 18 Werurwe 2025, yavuze ko yahagaritse by’agateganyo Migi kugira ngo iperereza rikorwe mu buryo bwimbitse. Y

agize iti: “Bitewe n’iperereza riri gukorwa mu buryo bwihariye, twabaye duhagaritse Umutoza Wungirije, Jean Baptiste Mugiraneza.”

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko aya majwi agarutsweho cyane mu bitangazamakuru bitandukanye, ndetse abafana b’umupira w’amaguru mu Rwanda bagatangira kwibaza ku isura y’uyu mukino mu gihe hagaragara ibikorwa bishobora kwangiza ubunyamwuga bwawo.

Ubuyobozi bwa Muhazi FC bwemeje ko icyemezo cya nyuma kizafatwa nyuma y’uko iperereza rirangiye, aho harebwa niba ayo majwi koko niba ari ay’uyu mutoza n’impamvu zabyo. Iki kibazo gikomeje gukurikiranwa n’inzego zitandukanye zifite mu nshingano kunoza imikorere myiza y’umupira w’amaguru mu Rwanda.



Izindi nkuru wasoma

Nyaruguru: Abayobozi babiri b’Akarere batawe muri yombi, Menya impamvu

Abayobozi b’Ingabo za UPDF na RDF bahuriye muri Uganda, Menya ibyaganiriweho

Umusaza w’imyaka 75 yemeye ko yasambanyije umwuzukuru we w’imyaka 10, avuga n’impamvu

Muhazi FC yafatiye ibihano bishariririye umutoza wungirije "Migi", Menya impamvu

Serivisi z’ubuvuzi mu Bitaro bya Gisenyi ziranengwa, Menya impamvu



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-18 14:17:13 CAT
Yasuwe: 69


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Muhazi-FC-yafatiye-ibihano-bishariririye-umutoza-wungirije-Migi-Menya-impamvu.php