English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Muhazi FC yafatiye ibihano bishariririye umutoza wungirije "Migi", Menya impamvu

Ubuyobozi bwa Muhazi FC bwatangaje ko bwabaye buhagaritse by’agateganyo Umutoza Wungirije wayo, Mugiraneza Jean Baptiste uzwi nka Migi, kugira ngo hakorwe iperereza ku majwi amushinja gushaka guhindura umukino binyuranyije n’amahame y’umuco wo gukina kinyamwuga.

Aya majwi, yasohotse ku wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025, bivugwa ko ari ibiganiro byabereye kuri telefone hagati ya Migi na Bakaki Shafiq, myugariro wa Musanze FC, aho bivugwa ko yamusabye kwitsindisha mu mukino wahuje Musanze FC na Kiyovu Sports. Mu majwi, Migi ngo yari amwizeje ibihembo ndetse akamubwira ko umwaka utaha azajya muri Kiyovu Sports nk’umutoza, bityo na we akazamugororera.

Mu itangazo Muhazi FC yasohoye kuri uyu wa Kabiri 18 Werurwe 2025, yavuze ko yahagaritse by’agateganyo Migi kugira ngo iperereza rikorwe mu buryo bwimbitse. Y

agize iti: “Bitewe n’iperereza riri gukorwa mu buryo bwihariye, twabaye duhagaritse Umutoza Wungirije, Jean Baptiste Mugiraneza.”

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’uko aya majwi agarutsweho cyane mu bitangazamakuru bitandukanye, ndetse abafana b’umupira w’amaguru mu Rwanda bagatangira kwibaza ku isura y’uyu mukino mu gihe hagaragara ibikorwa bishobora kwangiza ubunyamwuga bwawo.

Ubuyobozi bwa Muhazi FC bwemeje ko icyemezo cya nyuma kizafatwa nyuma y’uko iperereza rirangiye, aho harebwa niba ayo majwi koko niba ari ay’uyu mutoza n’impamvu zabyo. Iki kibazo gikomeje gukurikiranwa n’inzego zitandukanye zifite mu nshingano kunoza imikorere myiza y’umupira w’amaguru mu Rwanda.



Izindi nkuru wasoma

Nyamasheke: Impamvu Kivu Beach Expo & Festival 2025 izahindura isura y’Intara y’Iburengerazuba

Dore impamvu kugira ‘Bestie’ mu kazi ariwo musemburo w’umunaniro n’agahinda by’abakozi

Ndwaye iki se? –Umutoza Robertinho yagaragaje ibinyoma byose bya Rayon Sports

Ibyahishwe: Impamvu zitangaje zituma abasore batinya gutereta abakobwa beza: Iya 5 iragutungura

Ukuri ku bivugwa ku bakobwa bagira ibibyimba mu gitsina: Dore ibyo ukwiriye kumenya



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-03-18 14:17:13 CAT
Yasuwe: 126


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Muhazi-FC-yafatiye-ibihano-bishariririye-umutoza-wungirije-Migi-Menya-impamvu.php