Zambia: Umupolisi yasinze afungura imfungwa 13 ngo zijye kwizihiza umwaka mushya.
Muri Zambiya abayobozi bavuga ko umupolisi wasinze yarekuye abantu 13 kugira ngo bashobore kujya kwizihiza umwaka mushya wa 2025. Abatorotse uko ari 13 bashinjwaga ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura ubusambanyi n’ibindi.
Umugenzuzi w’iperereza Titus Phiri nyuma yo gufungura izi mfungwa yatawe muri yombi, aho afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Leonard Cheelo mu murwa mukuru, Lusaka.
Umuvugizi wa polisi, Rae Hamoonga, yatangaje ko Bwana Phiri, "mu gihe yari yasinze, yafashe imfunguzo z’akagari" ku mugenzacyaha Serah Banda mu ijoro ubundi akabafungurira ngo batahe.
Ati "Nyuma yaho, umugenzuzi w’iperereza Phiri yafunguye kasho z’abagabo n’abagore anategeka abakekwaho ibyaha kugenda, avuga ko bafite uburenganzira bwo kwishimira umwaka mushya."
"Muri 15 bakekwaho gufungwa, 13 baratorotse. Nyuma y'ibyabaye, umupolisi yahunze ariko azagufatwa." Kugeza ubu Phiri ntaragira icyo atangaza kuri ibyo birego.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show