English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Nyuma yo gukorera amakosa ku butaka bw'u Rwanda Bénin yaciwe amande angana ibihumbi 30$.

Impuzamashyirahamwe ya Ruhago muri Afurika (CAF), yategetse Ishyirahamwe rya Ruhago muri Bénin kwishyura ibihumbi 30$ kubera imyitwarire mibi abakinnyi bayo bagaragaje ku mukino bakiniye mu Rwanda.

Amakosa yabaye ku mukino wabereye kuri Stade Amahoro, ubwo Amavubi yakinaga na Bénin ku Munsi wa Kane wo mu Itsinda D ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2025, wakinwe ku wa 15 Ukwakira 2024.

Uyu mukino warangiye Amavubi atsinze Les Guepards ibitego 2-1, ijya ku mwanya wa gatatu ari na wo yasorejeho iyi mikino inganya amanota Les Guepards.

Umukino ukirangira, abakinnyi ba Bénin bashatse gushwana n’abasifuzi ndetse na bamwe mu batoza b’u Rwanda, ariko ku bw’amahirwe abashinzwe umutekano barahagoboka.

Nyuma y’inama ya Komite ishinzwe imyitwarire muri CAF, hemejwe ko iyi kipe igomba gucibwa amande kuko yishe Ingingo ya 45 mu zigenga amategeko y’ishyirahamwe.

Kubera izo mpamvu Ishyirahamwe rya Bénin rigomba kwishyura ibihumbi 5$ ndetse rikanongeraho ibindi 25$ kubera gusagarira abasifuzi, bikaba ibihumbi 30$.

Nubwo Bénin yaciwe amande, ni yo yabashije kubona itike yo kuzakina iri rushanwa rizabera muri Maroc iri kumwe na Nigeria, aho yabaye iya kabiri n’amanota umunani, ikarusha u Rwanda umubare w’ibitego.



Izindi nkuru wasoma

Byiringiro Lague yajyanye muri RIB umunyamakuru uri mu bakomeye mu Rwanda

U Rwanda rwasubije Tshisekedi wigize akaraha kajyahe!

U Bubiligi bwambariye urugamba muri Congo nyuma yo gutakarizwa icyizere n’u Rwanda

Impamvu Abanyarwanda benshi bashyigikiye M23 mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC

Marine Le Pen nta zitabira amatora ya Perezida nyuma yo guhamwa n’icyaha



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-01-01 16:00:19 CAT
Yasuwe: 82


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Nyuma-yo-gukorera-amakosa-ku-butaka-bwu-Rwanda-Bnin-yaciwe-amande-angana-ibihumbi-30.php