English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kwibuka Intwari z’i Nyange: Ubutwari nk’isomo ryo guhangana n’ikibi

Kuri uyu wa 18 Werurwe 2025, mu Karere ka Ngororero hizihijwe ku nshuro ya 28 ubutwari bw’abanyeshuri b’i Nyange, bashyizwe mu cyiciro cy’Intwari z’Imena nyuma yo kwanga kwitandukanya hagendewe ku moko ubwo bagabwagaho igitero n’abacengezi mu 1997. Kuri uyu munsi hagaragajwe ubutumwa bukomeye ku rubyiruko, bugaragaza ubutwari  butari ubwo mu bihe by’intambara gusa, ahubwo ari n’indangagaciro zigomba kwimakazwa mu buzima bwa buri munsi.

Abanyeshuri biga muri Ecole Secondaire Nyange basanga kwifatanya muri Club y’Umuco n’Ubutwari ari imwe mu nzira zibafasha gukomeza umurage w’ubutwari basigiwe n’ababanjirije. Muri iyi club, abanyeshuri 50 bigishwa indangagaciro z’ubumwe, gukunda igihugu, no guhagarara ku kuri kabone n’iyo cyaba gishyigikiwe n’abanyembaraga.

Mujawamahoro Chantal, umwe mu banyeshuri baguye muri ubwo bugizi bwa nabi, yatanze urugero rukomeye ubwo yavugaga ati: "Nta Muhutu nta Mututsi turi Abanyarwanda," amagambo yahinduye amateka, yereka isi ko ubutwari bushobora kwigaragaza mu mwanya umwe kandi bugahindura byinshi.

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, Ngarambe François, avuga ko ubutwari budakwiye gufatwa nk’ibigwi by’intambara gusa, ahubwo bugomba kwinjizwa mu buzima bwa buri munsi.

Yagize ati: “Kwemera gutanga ubuzima si bwo butwari bwonyine. No kurwanya ikibi mu buzima bwa buri munsi ni ubutwari.”

Mu rwego rwo gusigasira aya mateka, kuri iri shuri hamaze kubakwa Ingoro y’Ubunyarwanda, igaragaza amateka y’u Rwanda, cyane ay’icyahoze ari Perefegitura ya Kibuye n’uruhare rw’abanyeshuri b’i Nyange mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ababyeyi barasabwa gukomeza uruhare rwabo mu kurera abana mu ndangagaciro z’ubutwari, batarinze gutegereza ko babihugurirwa ku mashuri. Leta na yo ikomeje gushyira imbere gahunda zigamije kwimakaza umuco wo gukunda igihugu no guharanira ukuri, kugira ngo ubutwari bw’abana b’i Nyange bukomeze gusiga isomo ku rubyiruko rw’iki gihe n’ibizaza.

Ubutwari si ibigwi by’ejo hashize, ni umurage ugomba kubakwa buri munsi.



Izindi nkuru wasoma

Kwibuka Intwari z’i Nyange: Ubutwari nk’isomo ryo guhangana n’ikibi

Volleyball ryo: Uko amakipe yitwaye mu mikino yo kwibuka Padiri Kayumba Emmanuel

SADC yizeje DRC inkunga ikomeye mu guhangana n’Umutwe wa M23

Ubwongereza n’Ubufaransa bayoboye ibihugu 20 mu mugambi wo guhangana n’Uburusiya

UPDF yatangaje impamvu Uganda yongeye kohereza iz’indi ngabo zayo muri RDC.



Author: Nsengimana Donatien Published: 2025-03-19 11:44:52 CAT
Yasuwe: 31


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kwibuka-Intwari-zi-Nyange-Ubutwari-nkisomo-ryo-guhangana-nikibi.php