English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

‘Umunyamakuru Fatakumavuta yarihanangirijwe arinangira’ Dr.Murangira B.Thierry.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, DR.Murangira B.Thierry yatangaje ko Fatakumavuta mbere yo gutabwa muri yombi yaganirijwe arinangira, ahishura n’ibyaha byose akurikiranweho.

Dr.Murangira yatangaje ko Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta yatawe muri yombi akurikiranweho ibyaha birimo kubuza amahwemo abantu hifashishijwe imbuga nkoranyambaga.

Harimo kandi gukoresha imvugo ziremereye zikurura amacakubiri mu bantu zigambiriye no kubashyamiranya.

Yatangaje ko kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru, dosiye ye ikaba iri gutegurwa kugira ngo ashyikirizwe ubushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB yavuze ko yafunzwe nyuma y’uko amaze iminsi aganirizwa ariko akaba yari yaranze guhinduka yarinangiye.

Dr.Murangira yagiriye inama abantu gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bukwiye, ndetse yihanangiriza abavuga ko Leta iri gukomeza ibintu mu myidagaduro, avuga ko uruganda rw’imyidagaduro atari akarwa ku buryo bikora ibyo bashaka.

Kugeza ubu Fatakumavuta afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru.



Izindi nkuru wasoma

Ubuzima bwa Fatakumavuta muri gereza bwatumye azinukwa imyidagaduro ahubwo ayoboka ruhago.

Menya amakuru mashya avugwa kuri Fatakumavuta wamaze kugeza ubujurire bwe mu rukiko.

Mbere y’isomwa ry’urubanza rwa Fatakumavuta The Ben yamusabiye imbabazi.

‘’Ahubwo Ubugenzacyaha bufite ukuboko mu ihohoterwa nakorewe’’ – Fatakumavuta yisobanura.

Urukiko rwanzuye ko Fatakumavuta azaburanishwa ku itariki 5 Ugushyingo 2024.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-21 13:22:59 CAT
Yasuwe: 175


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Umunyamakuru-Fatakumavuta-yarihanangirijwe-arinangira-DrMurangira-BThierry.php