Kubaka U Rwanda ruzaza: Ambasaderi Mbabazi arasaba ababyeyi guteza imbere Ikinyarwanda.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Rosemary Mbabazi, yasabye ababyeyi b’Abanyarwanda baba mu mahanga gutoza abana babo ururimi rw’Ikinyarwanda n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda. Yabigarutseho mu nama yabaye ku Cyumweru, tariki 23 Gashyantare 2024, igamije gukangurira Abanyarwanda bo mu mahanga kwita ku guteza imbere Ikinyarwanda.
Ambasaderi Mbabazi yagaragaje ko umuryango ari urufatiro rw’umuco, bityo umwana akwiye gukurana ururimi n’indangagaciro ziwuranga.
Yagize ati: "Igihe umwana yinjiye mu rugo, akwiye gusa nk’uwinjiye mu Rwanda. Iby’aho aba akwiye kubisiga hanze, akavuga Ikinyarwanda, agatozwa umuco Nyarwanda."
Yakomeje asaba ababyeyi kutirengagiza inshingano zo kurera abana babo mu muco, abibutsa ko “umwana apfa mu iterura” kandi “igiti kigororwa kikiri gito”. Yongeyeho ko ababyeyi batazi Ikinyarwanda neza bagomba gushishikarira kucyiga no kugishishikariza abana babo binyuze mu mashuri y’umuco ari mu bihugu batuyemo.
Muri iyi nama, Julienne Uwacu, Umuyobozi Nshingwabikorwa ushinzwe Itorero no guteza imbere umuco muri MINUBUMWE, yashimiye Abanyarwanda baba mu mahanga ku bwo guha agaciro Ikinyarwanda. Yagize ati: "Iki ni igihamya ko umuco Nyarwanda n’ururimi rwacu ari umurage uzahora uhererekanywa mu bisekuru bizakurikiraho."
Ubu butumwa bwongeye kwibutsa ko n’ubwo abantu baba mu mahanga, gukomeza gukundisha abana babo ururimi kavukire n’umuco Nyarwanda ari ingenzi kugira ngo badatakaza indangagaciro zibaranga nk’Abanyarwanda.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show