Cristiano Ronaldo yongeye gushimangira ko ari imbere ya Lionel Messi
Rutahizamu rurangiranwa ku Isi ukomoka mu gihugu cya Portugal Cristiano Ronaldo, yahawe ikindi gihembo kiyongera kubyo afite.
Mu ijoro ryo ku munsi w’ejo hashize tariki 23 werurwe 2025, ikipe y’igihugu ya Portugal yakinnye umukino wo kwishyura wa UEFA Nations League n’ikipe ya Denmark umukino urangira ikipe ya Portugal ibonye intsinzi y’ibitego 5-2.
Mbere y’uyu mukino Cristiano Ronaldo yahawe igihembo na Guinness World Record kubera ari we mukinnyi umaze kugira intsinzi nyinshi mu ikipe y’igihugu.
Iki gihembo gitangwa na Guinness World Record, igihe cyose gihabwa umuntu ku isi uba wakoze ibidasanzwe kurusha abandi.
Cristiano Ronaldo yahawe iki gihembo nyuma yo kugira intsinzi 132 mu ikipe y’igihugu ya Portugal. Izi ntsinzi Ronaldo afite mu ikipe y’igihugu amaze kwinjiza ibitego bigera kuri 929 mu mikino yose amaze gukina.
Aka gahigo Cristiano Ronaldo niwe ukihariye kugeza ubu ku isi kuko uwo bahanganye, Lionel Messi intsinzi afite ararushwa na Ronaldo.
Uyu munyabigwi ukinira ikipe ya Al Nassr yo muri Arabia Saudite, aheruka no guhabwa kandi ikindi gihembo na Guiness World Record nk’umukinnyi warengeje ibitego 100 yatsinze mu ikipe y’igihugu. Ronaldo kandi afite ikindi cy’umukinnyi wujuje ibitego 100 muri UEFA Champions League ndetse n’icy’umugabo ukurikirwa cyane ku rubuga rwa Instagram.
Iki gihembo Cristiano Ronaldo yahawe cyamuhaye imbaraga nyinshi kuko muri uyu mukino ikipe ya Portugal yatsinzemo Dernmark, uyu mugabo w’imyaka 40 yatsinzemo igitego anahusha Penalite.
Ikipe y’igihugu ya Portugal yabonye intsinzi y’ibitego 5 byatsinzwe na Andersen witsinze igitego cya mbere, Cristiano Ronaldo, Fransisco Trincao watsize ibitego 2 ndetse na Goncalo Ramos.
Ikipe y’igihugu ya Portugal nyuma yo kubona intsinzi byahise bituma ikomeza muri 1/2 cya UEFA Nations League aho izahura n’Ubudage bwaraye busezereye Ubutaliyani. Uyu mukina wa Portugal n’Ubudage uzaba tariki 4 Gicurasi 2025.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show