English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kiyovu Sports yahagaritse umutoza wayo Joslin Bipfubusa. Ese yaba ari inzira yo gutandukana na we?

Umutoza wa Kiyovu Sports Joslin Bipfubusa  umaze imikino myisnhi atabona instinzi  yahagaritswe n’ubuyobozi bw’iyi kipe imikino ine kubera umusaruro muke akomeje kugaragaza muri shampiyona y’u Rwanda icyiciro cya mbere mu bagabo.

Kiyovu Sports imaze imikino 5 yose yikurikiranya itazi uko guntsinda bimera.  Nubwo Kiyovu Sports yahagaritse umutoza isanzwe ifite ikibazo cy’abakinnyi benshi batemerewe gukina shampiyona bitewe n’ibihano yafatiwe na (FIFA) byo kudasinyisha abakinnyi mu gihe cy’umwaka biturutse ku kubahiriza amasezano bari bafitanye.

Kugea ubu iyi kipe ikaba igiye kujya itozwa na Malick Wade watozaga abana, kugeza igihe Joslin Bipfubusa azagarukira agakomeza inshingano ze muri rusange.

Joslin Bipfubusa  asize ikipe iri mu manga kuko kugeza ubu yicaye ku mwanya wa nyuma by’agateganyo, ikaba ifite amanota 3 kuri 21 amaze gukinirwa, irimo umwenda w’ibitego 9.

Kiyovu Sports izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki 2 Ugushyingo 2024, yakirwa na Rayon Sports ku munsi wa munani wa Shampiyona.

Joslin Bipfubusa abaye umutoza wa kabiri uhagaritswe muri uyu mwaka w’imikino nyuma ya Calum Shaun Selby watozaga Vision FC azize umusaruro muke.

Nsengiamna Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Mu gihe hadakurikijwe itegeko ntago twiteguye gukinira Igikombe cy’Amahoro – Rayon Sports

Ndwaye iki se? –Umutoza Robertinho yagaragaje ibinyoma byose bya Rayon Sports

Uwari Perezida wa Rayon Sports yasabye abakunzi ba ruhago gutabara ‘umugabo’ uri mu kaga’

Abayobozi bo bararuciye bararumira: Ese ni nde ukwiye kubazwa igihombo cya Rayon Sports?

Rayon Sports mu Gihirahiro: Robertinho na Mazimpaka bahagaritswe mbere y’urugamba na Mukura VS



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-28 12:23:42 CAT
Yasuwe: 139


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kiyovu-Sports-yahagaritse-umutoza-wayo-Joslin-Bipfubusa-Ese-yaba-ari-inzira-yo-gutandukana-na-we.php