Kenya:Amasasu yavugiye mu rukiko umupolisi Mukuru arapfa abandi barakomereka
Umupolisi w'ipeti rya Chief Insipector of Police(CIP) wo muri Kenya yishwe arasiwe mu rukiko nyuma yuko arashe umucamaza Mukuru wari ufashe umwanzuro ukomeye ku rubanza ruregwamo umugore we.
Amakuru avuga ko CIP yarashe umucamanza Mukuru Monica Kivuti mu rukiko rwo mu murwa mukuru Nairobi nyuma yuko uwo mucamanza afashe icyemezo cyo kuburizamo ifungurwa by'agateganyo kw'umugore we .
Uwo mupolisi mukuru watangajwe ko yitwa Kipchirchir Kipruto ukuriye satasiyo ya polisi yo mu mujyi wa Londiani mu Burengerazuba bwa Kenya yahise akuramo imbunda arasa umucamza aramukomeretsa.
Abandi bapolisi bari mu bacunze umutekano muri urwo rukiko bahise basubiza uwo mupolisi baramurasa ahita apfa.
Amakuru atangwa na Polisi yo muri Kenya avuga ko muri uko kurasana abandi bapolisi batatu bakuru nabo bahise bakomereka.
Abo bapolisi batatu n'umucamanza mukuru bahise bajya kuvurirwa mu bitaro.
Polisi ya Kenya yavuze ko uwo mupolisi yari mu rukiko mu buryo butazwi ariko yavuze ko iperereza rigikomeje kugirango hamenyekane icyateye iryo rasana.
Urwego rw'ubucamanza muri icyo gihugu rwijeje abagana inkiko ndetse n'abakora akazi ku bucamanza ko ruzavugurura ingamba z'umutekano .
Winfridah Mokaya Umwanditsi Mukuru w'ubucanza yagize ati"Nk'umunyamuryango w'ubucamanza twifurije mugenzi wacu gukira vuba ,Tunihanganisha umuryango w'umupolisi mukuru wapfiriye muri ibi byabayaye,birababaje."
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show