English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kenya: Yari ategereje urupfu imyaka 10, ariko miliyoni 1 y’amadolari iramukijije

Stephen Abdukareem Munyakho, umusore w’umunya-Kenya, yarekuwe muri Arabia Saudite nyuma yo kumara imyaka irenga icumi ategereje igihano cy’urupfu.

Uyu musore yari yarakatiwe urwo gupfa nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica uwo bakoranaga w’umunya-Yemeni mu mwaka wa 2011. Ariko igitangaje kandi gishimishije ni uko yaje kurokoka urwo rupfu kubera  amafaranga y’indishyi yemewe n’umuryango w’uwishwe.

Munyakho yagiye muri Arabia Saudite afite imyaka 20, aho yabaye umuyobozi w’ububiko hafi y’Inyanja Itukura. Mu mwaka wa 2011, habayeho amakimbirane hagati ye n’umukozi bakoranaga. Uwo mukozi ngo yamuteye icyuma gifungura amabaruwa, Munyakho nawe amwihoreraho, maze ahita amukomeretsa bikamuviramo urupfu.

Urukiko rwa mbere rwamuhamije icyaha cyo kwica atabigambiriye, rumukatira gufungwa imyaka itanu. Ariko nyuma, urubanza rwarajuririwe, maze mu 2014 ahamwa n’icyaha cyo kwica nkana, ahita acirwa igihano cy’urupfu nk’uko amategeko ya Islam abiteganya.

Muri Islam, igihano cy’urupfu gishobora gukurwaho iyo umuryango w’uwishwe wemeye kwakira indishyi y’amaraso (diyya). Nyuma y’imyaka myinshi y’ubuvugizi bukomeye bwakozwe na nyina, Madame Dorothy Kweyu, ubuyobozi bwa Kenya hamwe n’ihuriro mpuzamahanga Ligue Islamique Mondiale, baje kwishyura miliyoni imwe y’amadolari ($1,000,000), agahabwa umuryango w’uwishwe.

Nyina wa Munyakho yavuze ko ubwo yumvaga inkuru y’uko umuhungu we yarekuwe, yahise agwa hasi kubera amarangamutima. Ati: “Ibi byishimo nzabana nabyo ibihe byose.”

Ubuyobozi bwa Kenya bwemeje ko Munyakho yarekuwe kubera impamvu z’ubutabera,nyuma y’imyaka irenga icumi yose y’agahinda ndetse  n'ibyiringiro bike ko ashobora kurekurwa.

Nyuma yo kurekurwa, Munyakho yakoze urugendo rutagatifu i Maka (Mecca), nk’ikimenyetso cy’ishimwe no gushimira Imana



Izindi nkuru wasoma

Umwihariko wa Zimbabwe yasusurukije Imurikabikorwa n’Imurikagurisha rya Karongi 2025

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 532 bari bamaze imyaka myinshi muri Congo

Kamonyi:Abantu 5 bakekwaho kwica umusore w’imyaka 24 batawe muri yombi

Manzi Thierry yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Al Ahli Tripoli

Ni ryari umuntu ahagarika gukura burundu?



Author: Elyse Niyonsenga Published: 2025-07-23 08:21:31 CAT
Yasuwe: 145


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kenya-Yari-ategereje-urupfu-imyaka-10-ariko-miliyoni-1-yamadolari-iramukijije.php