English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kenya: Kithure Kindiki yatangajwe nka Visi Perezida mushya, umwanya asimbuyeho Rigathi Gachagua.

Nyuma yuko Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, yemeje kuwa Kane, itariki 17 Ukwakira 2024, ko Rigathi Gachagua agomba kwegura mu maguru mashya, imusimbuza Kithure Kindiki wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Moses Wetang’ula, yabitangarije mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa Gatanu, itariki 18 Ukwakira 2024.

Ati: "Nakiriye ubutumwa bwa Perezida ku bijyanye na kandidatire ya Porofeseri Kithure Kindiki kugira ngo ajye mu mwanya wa Visi Perezida wa Repubulika ya Kenya.’’

Ariko se Kithure Kindiki ni muntu ki?

Kindiki afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’amategeko (LL.B) yakuye muri Kaminuza ya Moi, Postgraduate Diploma mu by’amategeko n’ubundi yakuye mu Ishuri ry’Amategeko rya Kenya, impamyabumenyi y’ikirenga (LL.M), na Doctorat (Ph.D.) mu mategeko mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo.

Ababanye nawe bamusobanuye nk’umukozi wa rubanda akaba n’umwarimu w’amategeko ufite amateka akomeye kandi afite uburambe mu micungire y’ubutegetsi, imiyoborere, politiki rusange, gushyiraho amategeko, ubujyanama mu by’amategeko n’ibibazo by’itegeko nshinga ku rwego rwa komini na mpuzamahanga.

Uyu mugabo yavutse mu 1972, akaba n’umubyeyi w’abana batatu. Kindiki yari umwe mu bahataniraga kwiyamamazanya na Ruto mu gihe cy’amatora yo mu 2022 ngo azamubere visi Perezida.

Uyu mugabo icyo gihe ntibyamukundiye, ariko agirwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu nyuma gato y’uko perezida atangiye imirimo ye muri Nzeri uwo mwaka.



Izindi nkuru wasoma

Isabukuru nziza y’amavuko kuri Perezida Paul Kagame wujuje imyaka 67 y’ubukure.

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’intebe Afioga Fiamē Naomi Mata’afa wa Samoa

Uwahoze ari visi Perezida wa Kenya Gachagua yatangaje ko Guverinoma ya Ruto yagerageje ku muroga.

Perezida wa Gasogi United KNC, yabonye abo abyegekaho nyuma yo gutsindwa na APR FC 1-0.

Perezida Kagame yahaye imbabazi imfungwa 32 zari zarakatiwe n’inkiko.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-10-18 13:51:37 CAT
Yasuwe: 25


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kenya-Kithure-Kindiki-yatangajwe-nka-Visi-Perezida-mushya-umwanya-asimbuyeho-Rigathi-Gachagua.php