English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kenny sol yasezeranye imbere y'amategeko nyuma y'umunsi umwe yambitse impeta umukinzi we

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 Mutarama umuhanzi Kenny sol yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Kunda Yvette ariko bitungura benshi kuko ayo makuru yari azwi n'abantu bakeya cyane.

Ibi byabaye nyuma yuko kuwa kane tariki ya 04 Mutarama 2024 umuhanzi Kenny sol yambitse impeta Yvette Kunda amusaba ko yazamubera umugore. Gusezerana imbere y'amategeko byabereye mu Murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge                Kenny Sol yari amaze iminsi mu gihugu cya Canada aho yari yaragiye mu bitaramo bitandukanye yagiye akorera muri icyo gihugu.

Umukunzi wa Kenny Sol ubusanzwe yitwa Kunda Alliance Yvette akaba yaraje mu Rwanda avuye mu Bushinwa aho yigaga.                  Urugendo rwa Kenny Sol mu muziki rwatangiriye aho yize mu ishuri ry'umuziki ryahoze ari Nyundo, yaririmbaga mu itsinda ritwa Yemba Voice ariko nyuma yuko aryi tsinda risenyutse yakomeje umuziki wenyine ariko aza gukundwa n'abataribake mu Rwanda.

Yanditswe na Elysee Niyonsenga



Izindi nkuru wasoma

Icyakurikiyeho nyuma yuko umugore atawe muri yombi azira gukata igitsina cy’umugabo we.

Uganda: Abantu Umunani basezerewe nyuma yo gukira Ebola, abandi amagana bari mu kato.

Rukoma: Polisi yamennye inzoga z’inkorano mu ruhame nyuma y’umukwabu ukomeye.

Rayon Sports yakomeje muri 1/4 cy’igikombe cy’Amahoro nyuma yo guhemukira Rutsiro FC.

Ubuhamya bwa Nsabimana wagarutse mu Rwanda nyuma yo gufungirwa muri Bukavu azira $ 200.



Author: Elysee Niyonsenga Published: 2024-01-05 15:48:58 CAT
Yasuwe: 411


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kenny-sol-yasezeranye-imbere-yamategeko-nyuma-yumunsi-umwe-yambitse-impeta-umukinzi-we.php