English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kazungu Claver akaba inararibonye mu gusesengura Sports kuri Radio 10 yatandukanye na yo.

Umwe mu banyamakuru barambye mu mwuga w’Itangazamakuru cyane cyane mu gisata cya Sports, Kazungu Claver yamaze gutandukana na Radio 10 yari amazeho imyaka ine.

Kazungu Claver wamenyekanye mu mwaka wa 2005 ubwo yakoraga kuri Contact FM, yamaze gusezera kuri Radio and TV10 aho yakoraga mu kiganiro cy’imikino cyizwi nk’Urukiko rwa Sports.

Ibi yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa X yahoze ari Twitter, aho yavuze ko yasezeye akazi ku mpamvu ze bwite, kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2024.

Ati “Nyuma y’imyaka 4 hafi n’igice nkorera Radio na TV 10, Mbikuye ku mutima nshimiye ikigo, abo twakoranye bose, abankurikira umunsi ku wundi nzi nabo ntazi. Ku mpamvu zanjye bwite nkaba nafashe icyemezo cyo gusezera ku kazi.’’

Kazungu Claver  asoza agira ati “Uwo nakoshereje cyangwa na bangamiye ntabizi ambabarire.’’

Kazungu Claver ni izina rinini mu mwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda kuko yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo City Radio, Flash, Radio 10 yabaye umuvugizi wa APR FC n’ibindi.

Kazungu asa nk’ugendeye rimwe na Anta Biganiro uzwi nka Mu nda y’Isi, uyu nawe bikaba bivugwa ko atakibarizwa muri Radio 10 iherereye ku gishushu.

Ibi kandi bamwe babihera ku magambo amaze iminsi atangaza, akaba yikoma abanyamakuru bagenzi be cyane cyane Sam Karenzi ababwira ko yenda gufungura Youtube Channel yo kuzajya ameneraho amabanga n’amakosa aba muri Sports.

Nsengimana Donatien.



Izindi nkuru wasoma

Gen. Muhoozi na politiki yo kuri X: Amagambo ashyushye atera urunturuntu muri Uganda.

Rayon Sports iri mu biganiro na LIoyd Aoron Banega witezweho gusimbura Madjaliwa.

Emelyne yongeye kurikoroza nyuma y’amashusho amugaragaza ashyira icupa mu gitsina cye.

General Muhoozi Kainerugaba: Ese kugaruka kuri X ni icyerekezo gishya cy'ubutegetsi bwa Uganda?

Sobanukirwa n’amateka ya Padiri Chanoine wabaye umuyobozi wahinduye byinshi muri Rayon Sports.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-11-14 15:42:27 CAT
Yasuwe: 64


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Kazungu-Claver-akaba-inararibonye-mu-gusesengura-Sports-kuri-Radio-10-yatandukanye-na-yo.php