English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kayonza:Amaze igihe kinini asambanya umwana w’umuturanyi  w’imyaka itandatu.

 

Umugabo wo mu murenge wa Ndego mu Kagari k’isangano umudugudu wa Kanyinya mu Karere ka kayonza akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka itandatu w’umuturanyi we.

Uyu mugabo w’imyaka 50 yatawe muri yombi kuri uyu wa kabiri tarki ya 21 Ugushyingo 2023  aho akurikiranyweho  gusambanya umwana w’imyaka itandatu.

Kabandana Patrick umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Ndego yatangaje ko kugirango uwo mugabo atabwe  muri yombi byaturutse ku makuru yatanzwe n’uwo mwana aho yabwiye ababyeyi ko uwo mugabo yamusambanije kandi akaba Atari ubwambere.

Partick yakomeje avuga ati” ababyeyi bari bagiye gusura mubaturanyi bagarutse basanga umwana ari kurira ataka, bamubajije abawira ko ari umuturayi wabo umaze ku musambanya kandi akaba Atari inshuro yambere abikoze”.

Ababyeyi bahise batanga amakuru uwo mugabo ahita atabwa muri yombi naho umwana ahita ajyanwa mu bitaro kugirango asuzumwe kandi bamuhe ubufasha bwibanze.

Uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ndego mu gihe iperereza ryo rigikomeje.



Izindi nkuru wasoma

Umunyeshuri w’imyaka 11 yavunitse ukuboko nyuma yogupanda imodoka ya Padiri.

Kamonyi: Aridedegebya nyuma yo gusambanya umwana w’imyaka 6 y’amavuko.

RIB yafunze Butoyi Moise nyuma yo gusambanya umwana w’imyaka 17 akanamutera inda.

Ukekwaho gusambanya umwana yibyariye yahawe igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo.

Umuhanda Gicumbi –Base habereye impanuka y’imodoka yahitanye umusore w’imyaka 24.



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2023-11-22 14:18:43 CAT
Yasuwe: 143


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/KayonzaAmaze-igihe-kinini-asambanya-umwana-wumuturanyi--wimyaka-itandatu.php