English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Kashimir:Abantu 9 bishwe abandi 33 barakomereka ubwo bari bari mu rugendo rutagatifu

Ku cyumweru tariki ya 09 Kemena 2024, byibuze abantu icyenda nibo bivugwa ko biciwe mu mujyi wa Kashimir ugenzurwa n'u Buhinde ubwo bari bari mu rugendo rutagatifu rw'Abahindu, bigakekwa ko byaba byarakozwe n'intagondwa zo muri Kashmir.

Umuyobozi mukuru waho yatangaje ko abo barwanyi bateye Bus yerekeza mu rusengero ruzwi cyane rw'Abahindu rwa 'Mata Vaishno Devi' mu Karere ka Reasi.

Umuyobozi w'igipolisi muri ako gace yavuze ati"Abarwanyi bateze Bus barayirasa mu buryo butarasobanuka.Bus yaguye mu mwobo abantu 9 barapfa abandi 33 barakomereka."

Ibiro ntaramakuru by'Abanyamerika Associated Press (AP) byatangaje ko bamwe mu bahohotewe bakomerekejwe n'amasasu.Umupolisi yashinje abarwanyi batavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Buhinde muri Kashmir kuba inyuma y'icyo gitero.

Polisi yo muri ako gace yavuze ko abakomeretse bari mu bitaro mu gihe iperereza kuri icyo gitero rigikomeje.



Izindi nkuru wasoma

Paul Kagame yakirijwe imbyino ya kisilamu ubwo yari ageze i Kigali yiyamamaza

Rubavu:Abantu 37 bakomeretse umwe ahasiga ubuzima ubwo Paul Kagame yari mu bikorwa byo kwiyamamaza

Ndabakundaga nkuko namwe mu nkundaga - Paul Kagame ubwo yageraga i Rubavu

Gakenke.Imodoka itwara abagenzi yagonganye n'ikamyo 16 barakomereka

Hagaragaye ikintu cyidasanzwe mu butayu bwo muri Nevada-Abapolisi bagize ubwoba



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2024-06-10 09:36:08 CAT
Yasuwe: 116


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/KashimirAbantu-9-bishwe-abandi-33-barakomereka-ubwo-bari-bari-mu-rugendo-rutagatifu.php