Karongi: Uko urupfu rw’umusore warwaniraga telefone ku kabari rwavuyemo icyaha gikomeye
Mu Karere ka Karongi, inkuru y’inshamugongo yaturutse ku rugomo rwahitanye umusore w’imyaka 22 nyuma yo gushyamirana na mugenzi we bapfaga telefone, bombi bakaba bari bakorana mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.
Iri sanganya ryabaye ku wa 12 Gicurasi 2025, ubwo aba basore bari mu kabari ko mu Mudugudu wa Ndago, Akagari ka Muhororo, Umurenge wa Murambi. Amakuru avuga ko umwe w’imyaka 32 yashwanye na nyakwigendera amushinja ko yamwibye telefone, maze bageze hanze aza kumukubita ikintu mu mutwe ubwo yari hafi y’iwabo, ahita akomereka bikabije.
Abaturage bahise bamujyana ku Bitaro bya Kilinda, na byo bimwohereza ku Bitaro bya CHUK ari na ho yaguye ku wa 13 Gicurasi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi, Bwana Kuzabaganwa Vedaste, yatangaje ko babimenye ku wa 14 Gicurasi mu gitondo. Yihanganishije umuryango wa nyakwigendera anaboneraho gusaba abaturage kwirinda ibikorwa by’urugomo.
Ati: “Turihanganisha umuryango wa nyakwigendera. Icyakora dukangurira abaturage kwirinda ibikorwa by’urugomo, kandi tukabibutsa ko ubucukuzi bukorwa nta byangombwa bitemewe n’amategeko. Igihe habayeho kutumvikana, si byiza kwihanira, ahubwo bagana ubuyobozi.”
Iri sanganya ryagaragaje uko ibikorwa bitemewe n’amategeko n’umuco wo kwihanira bishobora kuvamo ingaruka zikomeye zirimo no guta ubuzima.
Comments
No comments
Leave a comment
www.ijambo.net is a product of YIRUNGA LTD.
We are here to provide with our professionals in advertisement and news so that our partnership will take your business one step ahead/
We focus on simplicity advertisement.
contact us/Twandikire
Rwanda,Western Province,Rubavu District,Kivumu cell
phone: 0781000112 / 0788989706
email: info@ijambo.net
Digital Marketing & Advertising
Social Media consultancy
Public Advertisement and Announcements
Branding and Promotion
Media Relation
Documentaries & Photography
Graphic design
Live streaming
Marketing campaign
Event management and Organising
Online Radio and TV
Community show