English Français
Twabonye inkuru kuri twe? Twandikire utubwire ibyaribyo byose.

Perezida Paul Kagame yatangiye urundi ruzinduko mu kindi gihugu gikomeye ku Isi

Perezida Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri muri Algeria ku butumire bwa mugenzi we w’iki Gihugu, Abdelmadjid Tebboune.

Uru ruzinduko Perezida Kagame yatangiriye muri Algeria kuri uyu wa Kabiri tariki 03 Kamena 2025 nk’uko byemejwe n’inzego zimwe zo muri iki Gihugu.

Amakuru dukesha Ambasade ya Algeria mu Bufaransa, avuga ko “Ku butumire bwa Perezida wa Repubulika Abdelmadjid Tebboune, Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Algeria.”

Umubano w’u Rwanda na Algeria usanzwe uhagaze neza, aho Perezida Kagame yari yagiye muri iki Gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika muri Mata 2025, mu ruzinduko rw’iminsi itatu rwari rugamije guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi.

Perezida Paul Kagame agiriye uruzinduko muri iki Gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika, nyuma y’iminsi micye akoreye urundi mu Gihugu cya Kazakhstan cyo muri Asia yo hagati.

Uru ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida Paul Kagame yaherukaga kugirira muri Kazakhstan rwabaye kuva tariki 28 kugeza ku ya 29 Gicurasi 2025, Umukuru w’u Rwanda yari yanitabiriye Inama Mpuzamahanga izwi nka Astana International Forum, yagaragarijemo ko umubano n’imikoranire y’Ibihugu ari ngombwa.

Inkuru dukesha RADIO TV10



Izindi nkuru wasoma

Perezida Paul Kagame yatangiye urundi ruzinduko mu kindi gihugu gikomeye ku Isi

Ibyo Perezida Donald Trump yasubije nyuma yo kubazwa niba azababarira P Diddy

Guinée: Leta yamaganye ibyavuzwe ku guhagarika inkunga y’ikipe y’Igihugu

Perezida wa Burkina Faso, Ibrahim Traore yateye utwatsi icyifuzo cya Burna Boy

Igihugu twagifashe turushye, ntituzakirekura - Perezida Ndayishimiye



Author: Yves Iyaremye Chief Editor Published: 2025-06-03 16:39:03 CAT
Yasuwe: 28


Comments

No comments

Leave a comment

Comment
Name
Email (not displayed)
https://ijambo.net/content/Perezida-Paul-Kagame-yatangiye-urundi-ruzinduko-mu-kindi-gihugu-gikomeye-ku-Isi.php